Wednesday, January 29, 2025

Sunday, January 19, 2025

Menya u Rwanda

Rwanda ni igihugu giherereye mu karere k'ibiyaga bigari muri Afurika y'Iburasirazuba. Gifite byinshi byihariye mu buryo bw’imibereho, umuco, n’iterambere. Dore bimwe mu biranga u Rwanda:


1. Imiterere y'igihugu:


Rwanda ni kimwe mu bihugu bito muri Afurika, ariko gifite ubwiza budasanzwe.


Gifite imisozi myinshi, ariyo mpamvu kitwa "Igihugu cy’imisozi igihumbi".


Hari ibiyaga byinshi byiza, nka Kivu, Muhazi,Burera, Ruhondo n’ibindi.



2. Umutekano:


Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutekano uhamye muri Afurika.


Umujyi wa Kigali, umurwa mukuru, ni umwe mu mijyi isukuye kandi itekanye ku isi.



3. Ubukungu:


Ubukungu bw'uRwanda Bwukubakiye cyane ku buhinzi, ubukerarugendo, n'ikoranabuhanga , serivise.


Ubukerarugendo bushingira cyane ku gusura ibinyabuzima byihariye nk’ingagi ziba mu misozi (gorillas) muri pariki y'igihugi y'ibirunga, ibinyabuzima biboneka muri pariki y'akagera, Nyungwe ndetse na Mukura cg Gishwati.


Harangwa kandi n’ishoramari ry'ibanda cyane cyane muri serivisi, inganda, n’ikoranabuhanga.



4. Ubuyobozi:


Rwanda rufite ubuyobozi bwibanda ku iterambere ryihuse, imiyoborere myiza, no kwishakamo ibisubizo.


Hari politiki nziza zigamije iterambere ry’ubuzima, uburezi, n’iterambere ry’abaturage bose.



5. Umuco:


U Rwanda rurangwa n’umuco w’ubworoherane, ubusabane, n’ubufatanye.


Gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zabaye isomo ku isi yose.



6. Icyerekezo:


Mu cyerekezo 2050, Rwanda yifuza kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga, no kwihangira imirimo.



Rwanda ni igihugu cyiza cyane, kandi gifite byinshi byo kwigirwaho no gusurwa!


Friday, January 17, 2025

Kuki amagufa ashobora guturika?

Amagufa yo ku maguru cyangwa ku maboko ashobora guturika kubera impamvu zitandukanye, harimo: 


Yanditswe na NZAYISENGA Adrien, 17/01/2025




1. Imvune cyangwa impanuka: 
Gufatwa n'imvune ikomeye cyangwa gukora impanuka (nki mpanuka y’imodoka cyangwa kugwa mu buryo bukomeye) bishobora gutera amagufa kwangirika no guturika.

2. Uburwayi bwa  Ositewoporozisi (Osteoporosis): 

Iyi nimwe mu ndwara zituma amagufa  adakomera kandi akaba yoroshye cyane kuburyo habaye impamvu ituma amagufa y'ikanga imvune gato bityo bikayorohera guturika cyangwa kuvunika nubwo haba nta mbaraga nyinshi zakoreshejwe.

3. Gukoresha imbaraga z'umubiri zirenze urugero (overuse): 

Nko mu bikorwa byo gukora siporo zikomeye cyane cyangwa imirimo y’ingufu, amagufa ashobora gucika intege cyangwa kugira utuntu tworoheje two guturika amagufa twa hato nahato, bita stress fractures mu ndimi z'amahanga. Ibi bikunze kubaho mu maguru cg ku maboko, cyane cyane ku bakinnyi bakina imikino itandukanye.

4. Indyo idakungahaye ku myunyu ngugu: 

Kutabona intungamubiri zifasha amagufa gukomera, cyane cyane calcium na vitamini D, bishobora gutuma amagufa yoroha kandi byoroshye ko yaturika cyangwa yavunika. 

5. Ibibazo by'imisemburo (hormone):

Mu bantu bageze mu zabukuru, cyane cyane abagore, imisemburo iragabanyuka nyuma yo gucura (menopause), bikaba byagira ingaruka ku bukomere bw’amagufa yabo kuburyo bashobora kuba bagenda ukumva amagufa asa nkaho aturitse, ibi bishobora kuba kandi ku bantu bagize ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ariko bworoheje aho imisemburo yiyongera mu mubiri bikaba bishobora gutere amagufa yo ku maguru cyane cyane mu mavi cg mu bugombambari cg se ku maboko guturika bya hato na hato icyo gihe humvikana amajwi kenshi anshobora kumvwa nuwo bibayeho ndetse bishobora kubaho nta buribwe uwo bibayeho y'umvise
 
6. Uburwayi cyangwa indwara zitandukanye: 

Hari izindi ndwara zishobora gutera gutakaza ingufu mu magufa, nk'uburwayi bwa cancer y’amagufa, uburwayi bw’amaraso, cyangwa ibibazo bifata imikorere y’imisemburo y’umubiri. Niba wumva amagufa yawe atakaza imbaraga cyangwa ufite ikibazo cyo guturika amagufa kenshi, byaba byiza kugana muganga kugira ngo bapime niba hari uburwayi runaka buterwa n’amagufa. 

Wigeze kugira ikibazo nk'icyo cyangwa hari izindi mpamvu ushaka ko dusobanura neza? Twandikire kuri nayisengadrianos@gmail.com cg nayisengadrianos@yahoo.fr cg uduhamagare kuri +250784296338.

Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo Ngenga Cyo Kubaho Kwacu


Amateka y’u Rwanda rwo hambere atugaragariza ko ubunyarwanda bwabaye ishingiro ry’ubutwari bwo kubaka igihugu no kukirinda. Isano Abanyarwanda bemeraga ko basangiye yabasangizaga urukundo n’ishema bari bafitiye u Rwanda. Ibi byaheshaga Abanyarwanda igitinyiro imbere y’amahanga kugeza ku mwaduko w’abakoloni. Abakoloni badutse, bashenye indangagaciro ubunyarwanda bwari bwubakiyeho, inzego z’imibereho zihindurwa amoko n’inyigisho z’inkomoko mpimbano y’Abanyarwanda ziramamazwa. Ibi byashenye ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda, umuryango nyarwanda bawucamo ibice kugira ngo bayobore u Rwanda uko babyumva bitabagoye.
Imbuto y’amacakubiri yakomeje gukura mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo kugeza ubwo yeze ubwicanyi n’ubuhunzi mu bihe bitandukanye (1959, 1963, 1973…), irondabwoko, irondakarere, ingengabitekerezo ya jenoside n’ihezwa ku byiza by’Igihugu byagejeje u Rwanda kuri Jenoside  yakorewe abatutsi. Indangagaciro z’ubunyarwanda zarasenyutse n’ikizira kirazirurwa, ubumuntu n’ubunyarwanda byimuka mu mitima ya bamwe mu Banyarwanda. Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, hakurikiyeho urugamba rwo gusana ubumwe bw’Abanyarwanda, na n’ubu rugikomeje. Uretse Leta n’inzego zayo babifite mu nshingano, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ku bwabo bagiye bagaragaza ubudashyikirwa mu kugira uruhare muri uru rugamba. Ibi byakozwe muri gahunda zitandukanye z‘Igihugu, iri ku isonga akaba ari gahunda ya Ndi Umunyarwanda. 

Ubumwe Bwacu Ni inshingiro ryo Kubaho Kwacu

Mu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka ibiri hatangijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Unity Club Intwararumuri mu bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bateguye igikorwa kigamije kumenya no kumenyekanisha abakoze cyangwa se bagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hagamijwe gukomeza kwimakaza ubunyarwanda, gufasha Abanyarwanda kumva isano bafitanye n’igihugu, ndetse no gushyira inyungu z’igihugu imbere, ariko cyane cyane bakabigira ubuzima bwa buri munsi. Muri iyi gahunda izo ndashyikirwa zahawe izina ry’ABARINZI B’IGIHANGO. Ubumwe bw’Abanyarwanda, isano dusangiye twese ikaba n’igihango ubundi cyaziraga gutatirwa, bwarasenywe bityo n’icyo gihango kiratatirwa; abagize uruhare mu kubungabunga no kugarura iki gihango ni Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakomeye ku gihango, biyemeza ndetse no kukirinda. Iyi ni yo nkomoko y’iryo zina ABARINZI B’IGIHANGO. Iki gihango tuvuga ni Ndi Umunyarwanda.  

Ndi Umunyarwanda ni gahunda yakiriwe neza, ndetse imaze gushinga imizi nk’icyomoro cy’amateka yakomerekeje Abanyarwanda n’igihango dusangiye mu kuyarinda kongera gutokorwa. Bityo gushyira imbere ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bose mbere yo kwibonamo amoko, amasano, akarere, inkomoko n’ibindi, bikaba bikomeje kutubera intego twese twiyemeje kugeraho. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yabanjirijwe n’ibikorwa byo gutanga ishimwe ku mashyirahamwe y’abaturage yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa by’ubumwe n’ubwiyunge, bahuza Abanyarwanda bari mu byiciro bitandukanye bagizweho ingaruka n’amateka y’igihugu cyacu.

Yanditswe na NZAYISENGA Adrien


Urashaka Kwamamaza Duhamagare Kuri: +250784296338

Cg Utwandikire Kuri nayisengadrianos@gmail.com

Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko aho kugira ngo u Rwanda rusubire muri Jenoside rwahanagurwa ku ikarita

Yanditswe na NZAYISENGA Adrien Kuya 16 January 2025 saa 09:56

Sunday, January 5, 2025

Zarageragejwe zitanga umusaruro: Sobanukirwa ibya ‘drones’ zizakoreshwa mu kugenzura umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu 2025 izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’indege nto zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’ mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda. Ni imbaraga zikomeje gushyirwa mu kwifashisha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye. Ubu hashize imyaka irenga itanu, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko, muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge buremano ‘Artificial intelligence’. Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019 igutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y’u Rwanda ishyira izindi Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya. Kuri ubu izi camera zigaragara henshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z’igihugu, ubu hagiye kongerwaho ‘drones’. Hari amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko izi ‘drones’ zigiye gutangira gukoreshwa, zishobora kuba zari zimaze igihe zigeragerezwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Mu kiganiro cyihariye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko izi ‘drones’ zo zizajya zinafasha mu bindi birimo gucunga umutekano, kubungabunga ituze rya rubanda no kurinda ibintu byabo, biziyongere ku kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda.

Saturday, January 4, 2025

Minisitiri Nsanzimana yakomoje ku mpamvu y’ubwiyongere bwa malaria hamwe na hamwe

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hari uturere twagaragayemo ubwiyongere bwa Malaria mu mwaka ushize bitewe n’uko imibu igenda imenyera guhangana n’umuti, bityo aboneraho kwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko abatuye muri utwo turere gukaza ingamba zose zo gukomeza kuyirwanya. Dr. Nsanzimana yavuze ko mu mwaka ushize hari ibyorezo u Rwanda rwahanganye na byo kandi rurabitsinda, bityo ko na Malaria muri uyu mwaka bishoboka kugabanya umubare w’abo yibasira. Yavuze ko mu mezi ashize imibare y’abarwara Malaria yiyongeye mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Bugesera, Nyamagabe na Nyaruguru bitewe n’uburyo imibu igenda yiga guhangana n’umuti uyirwanya. Ati “Twasanze imibu kubera kuyirukana mu nzu bateramo imiti no kuryama mu nzitaramibu, iyo bikozwe igihe na yo ubwayo ihindura imyitwarire. Imibu isigaye iruma abantu hakiri kare mbere y’uko bajya mu nzu bigatuma ubwo burwayi babugira kandi mu nzu baraheteye umuti kandi bafitemo n’inzitiramibu nubwo atari benshi baziraramo”. Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko abantu bakwiye gukomeza kurara mu nzitiramibu, kurwanya ibihuru n’ibidendezi hafi y’ingo n’ibimene by’ibintu byose bishobora kurekamo amazi. Aha yatanze urugero ku mufuniko w’icupa ry’amazi urekamo amazi ashobora kujyamo imibu irenga 2000 kandi ari akantu gato. Dr. Nsanzimana yibukije abantu ko Malaria ivurwa igakira bakaba bagomba kuyivuza kandi ko na Leta hari izindi ngamba yateganyije. Ati “Imiti isanzwe ivura Malaria irahari ariko uko ugenda uyivurisha igihe kirekire hari igihe iyo mibu cyangwa udukoko iduteramo na two dushobora kugenda tumenyera imwe muri iyo miti. Dufite imiti mishya twazanye yo kunganira iyo ngiyo kugira ngo hataza kubaho ubudahangarwa [buke] ku miti twavuzaga”. “Turabasaba ko mutakwivura Malaria n’izindi ndwara kuko abajyanama b’ubuzima turi kubongerera ubushobozi n’ibikoresho ngo bakomeze batuvure nk’uko babikoze mu myaka ishize”. Yasabye abantu bose ubufatanye mu kurwanya Malaria ndetse anabibutsa kuyisuzumisha kare, kugira ngo babashe kuvurwa batarazahara.

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Volcano

  A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...