Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hari uturere twagaragayemo ubwiyongere bwa Malaria mu mwaka ushize bitewe n’uko imibu igenda imenyera guhangana n’umuti, bityo aboneraho kwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko abatuye muri utwo turere gukaza ingamba zose zo gukomeza kuyirwanya.
Dr. Nsanzimana yavuze ko mu mwaka ushize hari ibyorezo u Rwanda rwahanganye na byo kandi rurabitsinda, bityo ko na Malaria muri uyu mwaka bishoboka kugabanya umubare w’abo yibasira.
Yavuze ko mu mezi ashize imibare y’abarwara Malaria yiyongeye mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Bugesera, Nyamagabe na Nyaruguru bitewe n’uburyo imibu igenda yiga guhangana n’umuti uyirwanya.
Ati “Twasanze imibu kubera kuyirukana mu nzu bateramo imiti no kuryama mu nzitaramibu, iyo bikozwe igihe na yo ubwayo ihindura imyitwarire. Imibu isigaye iruma abantu hakiri kare mbere y’uko bajya mu nzu bigatuma ubwo burwayi babugira kandi mu nzu baraheteye umuti kandi bafitemo n’inzitiramibu nubwo atari benshi baziraramo”.
Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko abantu bakwiye gukomeza kurara mu nzitiramibu, kurwanya ibihuru n’ibidendezi hafi y’ingo n’ibimene by’ibintu byose bishobora kurekamo amazi.
Aha yatanze urugero ku mufuniko w’icupa ry’amazi urekamo amazi ashobora kujyamo imibu irenga 2000 kandi ari akantu gato.
Dr. Nsanzimana yibukije abantu ko Malaria ivurwa igakira bakaba bagomba kuyivuza kandi ko na Leta hari izindi ngamba yateganyije.
Ati “Imiti isanzwe ivura Malaria irahari ariko uko ugenda uyivurisha igihe kirekire hari igihe iyo mibu cyangwa udukoko iduteramo na two dushobora kugenda tumenyera imwe muri iyo miti. Dufite imiti mishya twazanye yo kunganira iyo ngiyo kugira ngo hataza kubaho ubudahangarwa [buke] ku miti twavuzaga”.
“Turabasaba ko mutakwivura Malaria n’izindi ndwara kuko abajyanama b’ubuzima turi kubongerera ubushobozi n’ibikoresho ngo bakomeze batuvure nk’uko babikoze mu myaka ishize”.
Yasabye abantu bose ubufatanye mu kurwanya Malaria ndetse anabibutsa kuyisuzumisha kare, kugira ngo babashe kuvurwa batarazahara.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Volcano
A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...

-
Paul Kagame is a Rwandan politician and former military officer who has been the President of Rwanda since 2000. He was previously a comm...
-
Muri iyi minsi, Goma iri mu bihe by'ibibazo bitandukanye. Hashize iminsi mike umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu ukaba ugenzura i...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
No comments:
Post a Comment
Comment here