Amateka y’u Rwanda rwo hambere
atugaragariza ko ubunyarwanda bwabaye
ishingiro ry’ubutwari bwo kubaka igihugu no
kukirinda. Isano Abanyarwanda bemeraga ko
basangiye yabasangizaga urukundo n’ishema
bari bafitiye u Rwanda. Ibi byaheshaga
Abanyarwanda igitinyiro imbere y’amahanga
kugeza ku mwaduko w’abakoloni.
Abakoloni badutse, bashenye indangagaciro
ubunyarwanda bwari bwubakiyeho, inzego
z’imibereho zihindurwa amoko n’inyigisho
z’inkomoko mpimbano y’Abanyarwanda
ziramamazwa. Ibi byashenye ubumwe
n’ubufatanye bw’Abanyarwanda, umuryango
nyarwanda bawucamo ibice kugira ngo
bayobore u Rwanda uko babyumva
bitabagoye.
Imbuto y’amacakubiri yakomeje gukura mu
gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo kugeza ubwo yeze ubwicanyi n’ubuhunzi mu bihe
bitandukanye (1959, 1963, 1973…),
irondabwoko, irondakarere, ingengabitekerezo
ya jenoside n’ihezwa ku byiza by’Igihugu
byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe
abatutsi. Indangagaciro z’ubunyarwanda
zarasenyutse n’ikizira kirazirurwa, ubumuntu
n’ubunyarwanda byimuka mu mitima ya
bamwe mu Banyarwanda.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no
guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi,
hakurikiyeho urugamba rwo gusana ubumwe
bw’Abanyarwanda, na n’ubu rugikomeje.
Uretse Leta n’inzego zayo babifite mu
nshingano, Abanyarwanda b’ingeri
zitandukanye ku bwabo bagiye bagaragaza
ubudashyikirwa mu kugira uruhare muri uru
rugamba. Ibi byakozwe muri gahunda
zitandukanye z‘Igihugu, iri ku isonga akaba ari
gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Ubumwe Bwacu Ni inshingiro ryo Kubaho Kwacu
Mu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka ibiri
hatangijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda,
Unity Club Intwararumuri mu bufatanye na
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
bateguye igikorwa kigamije kumenya no
kumenyekanisha abakoze cyangwa se
bagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu
bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda
hagamijwe gukomeza kwimakaza
ubunyarwanda, gufasha Abanyarwanda
kumva isano bafitanye n’igihugu, ndetse no
gushyira inyungu z’igihugu imbere, ariko
cyane cyane bakabigira ubuzima bwa buri
munsi. Muri iyi gahunda izo ndashyikirwa
zahawe izina ry’ABARINZI B’IGIHANGO.
Ubumwe bw’Abanyarwanda, isano dusangiye
twese ikaba n’igihango ubundi cyaziraga
gutatirwa, bwarasenywe bityo n’icyo gihango
kiratatirwa; abagize uruhare mu
kubungabunga no kugarura iki gihango ni
Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakomeye ku gihango, biyemeza ndetse no
kukirinda. Iyi ni yo nkomoko y’iryo zina
ABARINZI B’IGIHANGO. Iki gihango tuvuga ni
Ndi Umunyarwanda.
Ndi Umunyarwanda ni gahunda yakiriwe
neza, ndetse imaze gushinga imizi
nk’icyomoro cy’amateka yakomerekeje
Abanyarwanda n’igihango dusangiye mu
kuyarinda kongera gutokorwa. Bityo gushyira
imbere ubunyarwanda n’inyungu
z’Abanyarwanda bose mbere yo kwibonamo
amoko, amasano, akarere, inkomoko n’ibindi,
bikaba bikomeje kutubera intego twese
twiyemeje kugeraho.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yabanjirijwe
n’ibikorwa byo gutanga ishimwe ku
mashyirahamwe y’abaturage yagaragaje
ibikorwa by’indashyikirwa by’ubumwe
n’ubwiyunge, bahuza Abanyarwanda bari mu
byiciro bitandukanye bagizweho ingaruka
n’amateka y’igihugu cyacu.
Yanditswe na NZAYISENGA Adrien
Urashaka Kwamamaza Duhamagare Kuri: +250784296338
Cg Utwandikire Kuri nayisengadrianos@gmail.com
No comments:
Post a Comment
Comment here