Saturday, June 22, 2024
Live: Abanya-Musanze babukereye: Perezida Kagame yageze i Busogo mu bikorwa byo kwiyamamaza
Ikaze ku kibuga cya Busogo mu karere ka Musanze aho umuryango FPR Inkotanyi ugiye gutangiriza ibikorwa byo kwamamaza umukandida wawo ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.
Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Rulindo, Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu n’ahandi bazindutse iya rubuka, baje gushyigikira umukandida wabo.
IGIHE iguhaye ikaze i Busogo aho tugiye gukurikirana itangizwa ry’ibi bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.
11:50 Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ageze ku kibuga cya Busogo i Musanze ahagiye gutangirizwa ibikorwa byo kumwamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu
Igihango gikomeye hagati ya Musanze na FPR Inkotanyi
Akarere ka Musanze gafite amateka yihariye na FPR Inkotanyi guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Ubwo ingabo za RPA zahinduraga amayeri y’urugamba zikava mu Mutara (Nyagatare y’ubu), Maj Gen Paul Kagame wari umugaba mukuru yategetse ko hatangizwa intambara yo mu misozi (Guerrilla War), urugamba rukomereza mu Birunga.
Imwe mu ntsinzi zikomeye za mbere za RPA kandi nazo zabereye mu karere ka Musanze tariki 23 Mutarama 1993 ubwo zagabaga igitero kuri gereza ya Ruhengeri, abari imfungwa muri iyo gereza bakabohorwa.
Ni igikorwa cyakangaranyije Leta ya Juvenal Habyarimana, birushaho kumvikanisha icyo FPR Inkotanyi yaharaniraga.
11:30 Abanya-Musanze bavuze impamvu bazatora PAUL KAGAME
Nyirambonigaba Jacqueline utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba umukandida wa FPR-Inkotanyi yatangiriye mu karere kabo ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Yavuze ko kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame ubu abanyamusanze bafite amashanyarazi, imihanda myiza, amashuri.
Ati "Yatugejeje kuri byinshi, mfite ingurube, ihene, inkwavu byose mbikesha Kagame."
11:20 Abayobozi batandukanye basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babukereye gushyigikira umukandida Paul Kagame.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Volcano
A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...

-
Paul Kagame is a Rwandan politician and former military officer who has been the President of Rwanda since 2000. He was previously a comm...
-
Muri iyi minsi, Goma iri mu bihe by'ibibazo bitandukanye. Hashize iminsi mike umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu ukaba ugenzura i...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
good
ReplyDelete