Friday, January 17, 2025

Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko aho kugira ngo u Rwanda rusubire muri Jenoside rwahanagurwa ku ikarita

Yanditswe na NZAYISENGA Adrien Kuya 16 January 2025 saa 09:56

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nta muntu ushobora gusubiza u Rwanda mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kabone n’iyo byaba bisaba ko u Rwanda ruhanagurwa ku ikarita y’Isi. Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yakiraga ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye bakorera mu Rwanda. Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu, ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubutumwa Ingabo z’u Rwanda zirimo muri Centrafrika na Mozambique. Yagaragaje ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo cyo kuvangura abavuga Ikinyarwanda gifite imizi mu mateka y’ubukoloni yaranze Afurika kandi agaragaza yuko icyo kibazo cyo kimwe nikibazo cy'interahamwe zashyigikiwe na leta ya Congo ko amahanga akivuga agica hejuru gusa byo kwiyerurutsa. Ati “Muzi impamvu aba bantu bavuga Ikinyarwanda bari mu Burasirazuba bwa Congo, iki kibazo kiri no muri Uganda, mu Majyepfo ashyira uburengerazuba, hari akarere kose gafite abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda, iyo mvuga abavuga Ikinyarwanda, ntabwo ari ukukivuga gusa, aba ni n’abantu bafite abo bafitanye isano. Hari abantu bari hano mu gihugu aho mvugira aha bafite ba nyirarume, ba sekuru baba hakurya y’umupaka, abandi baba hano mu Rwanda."


Yakomeje ati "Urugero muri Uganda ntabwo higeze habaho ikibazo cy’ako karere, ntabwo byigeze biteza ikibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda, oya, bafatwa nk’Abanya-Uganda kandi natwe turabyemera, ntacyo tuburana, kuki atari ko bimeze muri Congo?” Umukuru w’Igihugu yasabye abashinja Ingabo z’u Rwanda kuba mu Burasirazuba bwa Congo, kwibaza impamvu zikwiye kuba zihari. Ati “Niba utekereza ko u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwa Congo guteza ibibazo, ese ushobora kwigora ugafata umwanya ukibaza impamvu u Rwanda rushobora kujya kurwana mu Burasirazuba bwa Congo? Kubera iki? Ukwiriye gusubiza icyo kibazo, kuko wenda ahari kizakugeza ku bintu ukwiriye gukemura aho kubyihunza.”

N’iyo byaba bisaba ko u Rwanda ruhanagurwa ku ikarita Perezida Kagame yashimangiye ko amateka ashaririye ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo rudashobora kuyasubiramo ukundi. Ati “Gukomeza gusohora amatangazo no gutera ubwoba, reka mbabwire ibyo bintu twabinyuzemo. Twishyuye ikiguzi cyo hejuru gishoboka mu buzima bwacu, iyi Jenoside.” Yakomeje avuga ko nta gishobora gusubiza u Rwanda muri Jenoside, kabone n’iyo byaba bisaba ko ruhanagurwa ku ikarita kuko kuri we ndetse no Kubaturage bu Rwanda ari ikibazo cy'urupfu n'ubuzima. Ati “Dushobora gushyirwa mu bibazo no kubabazwa mu buryo bwose bushoboka, ariko ntabwo tuzigera dusubira kongera kwishyura icyo kiguzi (Jenoside yakorewe Abatutsi), twishyuye mu myaka 30 ishize, ntitwitaye ku mbaraga uwo muntu yaba afite, wenda bizagera aho uwo muntu atsimbarara kuri ibyo, wenda ubwo buzaba ari uburyo bwo guhanagura u Rwanda ku ikarita.” Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ariko afite imizi mu rwango rwabibwe kuva mu gihe cy’ubukoloni. Yashyizweho akadomo muri Nyakanga mu 1994 n’Ingabo zahoze ari iza RPA, nyuma yo guhitana ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni. Ukeneye Kwamamaza Duhamagare Tugufashe kuri +250784296338 Cyangwa utwandikire kuri: nayisengadrianos@gmail.com, nayisengadrianos@yahoo.com.

No comments:

Post a Comment

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Volcano

  A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...