Agathe Uwilingiyimana yavutse ku wa 23 Gicurasi 1953 mu mudugudu wa Nyaruhengeri, mu cyahoze ari Butare Province mu majyepfo y’u Rwanda, ku ntera ya kilometero 140 uvuye mu murwa mukuru Kigali. Yimukanye n’ababyeyi be bari abahinzi bajya muri Belgian Congo gushaka akazi, ariko bagaruka i Butare mu 1957.
Nyuma yo gutsinda neza ibizamini bya Leta, yize mu ishuri ryisumbuye rya Notre Dame des Cîteaux, aho yabonye impamyabumenyi imwemerera kwigisha amasomo y’inyigisho rusange (humanities) mu 1973. Yakomeje amasomo ye muri kaminuza yiga imibare na chimie, nyuma aba umwarimu i Butare mu 1976. Mu 1983, yigishaga chimie muri National University of Rwanda. Yabonye impamyabumenyi ya B.Sc. mu 1985, akomeza kwigisha chimie mu mashuri yo muri Butare mu gihe cy’imyaka ine. Yagiye anengwa n’abakurikizaga imigenzo ya kera kubera gushishikariza abakobwa kwiga imibare n’amasomo ya siyansi.
Uwilingiyimana yashakanye n’uwo biganye mu mashuri yisumbuye witwaga Ignace Barahira mu 1976; yakomeje gukoresha izina rye bwite nk’uko bisanzwe bikorwa ku bagore b’Abanyarwanda. Yabyaye umwana wa mbere mu mwaka wakurikiyeho, aza kugira abana batanu.Mu 1986, Agathe Uwilingiyimana yashinze ishyirahamwe ryo kwizigamira no kugurizanya (cooperative) hagati y’abakozi b’ishuri rikuru rya Butare. Uruhare rwe rukomeye muri iri shyirahamwe ryo kwiteza imbere rwatumye abategetsi b'iKigali bamumenya, kuko bashakaga gushyiraho abayobozi bakomoka mu majyepfo y’igihugu batari bishimiye ubuyobozi bwariho. Mu 1989, yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi.
Mu 1992, yinjiye mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Republican Democratic Movement (MDR), maze muri Mata uwo mwaka agirwa Minisitiri w’Uburezi na Dismas Nsengiyaremye, wari Minisitiri w’Intebe wa mbere uturuka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, mu rwego rwo kugabana ubutegetsi bwumvikanyweho hagati ya Perezida Juvénal Habyarimana n’andi mashyaka atanu ataravuga rumwe n’ubutegetsi.
Akimara kuba Minisitiri w’Uburezi, Uwilingiyimana yakuyeho gahunda y’ivangura rishingiye ku moko mu mashuri (quota system), ashyiraho uburyo bwo kwakira abanyeshuri no gutanga buruse hashingiwe ku bushobozi (merit).
Ku wa 17 Nyakanga 1993, Uwilingiyimana yasimbuye Nsengiyaremye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, nyuma y’inama yahuje Perezida Habyarimana n’ayo mashyaka atanu. Ishyaka MDR ryari ryaracitsemo ibice bibiri.
Mu nama yabereye i Kigali, Perezida Habyarimana yigeze kumubwira amusebya ati: “Wowe mugore!” Undi amusubiza ati: “Ntumbwire utyo. Sindi umugore wawe!”
No comments:
Post a Comment
Comment here