Tuesday, April 21, 2026

Intasi Eli Cohen yari Muntu Ki?

Eli Cohen (yavutse mu 1924 i Alexandria muri Egypt apfa ku wa 18 Gicurasi 1965 i Damascus muri Syria) yari maneko wa Isiraheli wavukiye mu Misiri. Yabashije kwinjira mu nzego zo hejuru z’igisirikare n’ubutegetsi bwa Siriya, yiyitirira ko ari umucuruzi ukomoka muri icyo gihugu.

Hagati ya 1961 na 1965, Cohen yohererezaga Leta ya Isiraheli amakuru y’ibanga ya Siriya. Ibi bikorwa bye by’ubumaneko bifatwa nk’imwe mu migambi y’ubutasi y’ubuhanga n’umusaruro ukomeye cyane yabayeho mu mateka ya Isiraheli.Eli Cohen yakuriye mu mujyi wa Alexandria muri Egypt, ari umwana w’ababyeyi b’Abayahudi bakomoka muri Siriya. Kuba yaravugaga neza Icyarabu, Icyongereza n’Igifaransa byatumye aba umuntu wifuzwa cyane n’inzego z’ubutasi za Isiraheli.

Mu 1955, yagiye muri Israel gukorerayo amahugurwa magufi y’ubutasi, maze mu mwaka wakurikiyeho asubira mu Misiri. Nyuma ya Suez Crisis, Cohen yirukanwe mu Misiri hamwe n’abandi Bayahudi bashyigikiraga ingengabitekerezo ya Zionism, ahita yimukira muri Isiraheli mu 1957. Yahakoze akazi ko guhindura indimi (translator) n’icungamutungo (accountant), mbere y’uko yongera gushakwa n’inzego z’ubutasi za Isiraheli mu 1960.

Amaze kongera guhugurwa, mu 1961 Cohen yoherejwe i Buenos Aires, aho yiyitiriye kuba umucuruzi w’Umunyasiriya uba mu mahanga. Yifashishije izina ry’ikirenga rya “Kamal Amin Thaabet”, Cohen yubatse umubano n’Abanyasiriya bari batuye muri Argentina, kandi vuba cyane yizerwa n’abayobozi bakuru bakoreraga ambasade ya Siriya muri icyo gihugu.

Muri abo harimo n’ushinzwe igisirikare muri ambasade, Amin al-Hafez, waje nyuma kuba Perezida wa Syria. Cohen yakundaga kugaragaza ko ashaka “gusubira” muri Siriya, maze mu 1962 yimukiye i Damascus. Ahageze abo bari baziranye bamufashije kugera mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi bwa Siriya.

Bidatinze, yatangiye kohereza amakuru y’ibanga ajyanye n’imigambi y’igisirikare cya Siriya ayageza kuri Isiraheli.Cohen yakoze ibikorwa by’ubutasi bifite akamaro kanini cyane kurushaho ubwo ubutegetsi bwa Baʿth (Baath Party) bwari bufite abayobozi b’igisirikare (junta), harimo bamwe mu nshuti ze zo muri Argentine, bwafataga ubutegetsi muri Siriya mu 1963. Umuyobozi w’iyo coup, Amin al-Hafez, yakomeje kumugirira icyizere, ndetse bivugwa ko yatekerezaga kumugira umwungirije muri Minisiteri y’Ingabo. Cohen yahabwaga amakuru y’ibanga ya gisirikare kandi yajyaga ajyanwa gusura ibirindiro bya gisirikare bya Siriya mu Golan Heights.

Amakuru y’ingenzi (Quick Facts):

Amazina ye yose: Eliahu ben Shaoul Cohen

Izina yakoresheje mu butasi: Kamal Amin Thaabet

Yavutse: 1924, i Alexandria, muri Egypt


Mu kwezi kwa Mutarama 1965, abashinzwe iperereza rya Siriya babashije kumenya aho signal ye ya radio ituruka, bamufatira mu cyuho ari kohereza ubutumwa. Yabajijwe ibibazo, akatirwa n’urukiko rwa gisirikare, maze amanikwa mu ruhame muri Gicurasi 1965. Yanditswe na Nzayisenga Adrien 

No comments:

Post a Comment

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Sobanukirwa Intambara ya Mbere y’Isi (1914–1918)

Intambara ya Mbere y’Isi (1914–1918), izwi kandi nk' “Intambara Ikomeye (Great War)”, yari intambara yabaye ku rwego rw’isi yose ihuza i...