Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu 2025 izatangira gukoresha ikoranabuhanga ry’indege nto zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’ mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.
Ni imbaraga zikomeje gushyirwa mu kwifashisha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye. Ubu hashize imyaka irenga itanu, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko, muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge buremano ‘Artificial intelligence’.
Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019 igutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y’u Rwanda ishyira izindi Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya.
Kuri ubu izi camera zigaragara henshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z’igihugu, ubu hagiye kongerwaho ‘drones’.
Hari amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko izi ‘drones’ zigiye gutangira gukoreshwa, zishobora kuba zari zimaze igihe zigeragerezwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko izi ‘drones’ zo zizajya zinafasha mu bindi birimo gucunga umutekano, kubungabunga ituze rya rubanda no kurinda ibintu byabo, biziyongere ku kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Volcano
A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...

-
Paul Kagame is a Rwandan politician and former military officer who has been the President of Rwanda since 2000. He was previously a comm...
-
Muri iyi minsi, Goma iri mu bihe by'ibibazo bitandukanye. Hashize iminsi mike umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu ukaba ugenzura i...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
Iterembere kbs
ReplyDelete