Friday, September 27, 2024

Rulindo, Yategereje umugabo araheba

Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kisaro, mu mudugudu wa Gitete haravugwa inkuru y’umukobwa wategereje umusore wari kuza gusaba no gukwa bagaheba. Ubu bukwe bwapfuye ku wa Kabiri,tariki ya 24 Nzeri 2024, nibwo iwabo w’umukobwa imyiteguro yari yose bategereje umusore ko aza gusaba akanakwa uyu mukobwa witwa Uwayezu Angelique,kuko byari biteganyijwe ko basaba bakanakwa,nyuma bakazakorera umurenge mu karere ka Kamonyi. Umukobwa mu marira menshi avuga ko yakundanye n’umuhungu akamuzana no mu rugo kumwereka umuryango nyuma bapanze ubukwe bategura ibintu byose mu rugo barangije bategereza umuhungu baramubura.Ku munsi nyiri izina umukobwa yakomeje guhamagara umuhungu amubwira ko kuza bitagishobotse, ko imodoka yabapfiriyeho bageze mu karere ka Kamonyi,dore ko ngo uyu musore ari uwa Nyaruguru. Ku ruhande rw’ababyeyi b’uyu mukobwa bavuga ko ubu bukwe kuba butarabaye bwabasigiye igihombo gikabije kuko bateguye ibishoboka byose bitegura umukwe birimo gukodesha amahema,ibinyobwa,gukodesha imodoka,… Abaturanyi b’uyu muryango nabo batangarije Radio Ishingiro ko ibi bintu bitakagombye kurangirira aho, ko umusore agomba kubibazwa ntibirangirire aho. Manirakiza Zacharie,bivugwa ko ariwe musore wagombaga kuba umukwe ibi byose arabihakana akavuga ko umukobwa ntawe azi ndetse ko asanzwe ari n’umugabo wubatse ufite umugore n’abana 2. Amakuru avugwa ni uko uyu musore ngo asanzwe ari Animateur kuri ES Runyombyi yo mu Karere ka Nyaruguru,akaba yaramenyanye n’uyu mukobwa aho biganaga muri Kaminuza ya UTAB iherereye mu karere ka Gicumbi. Umwanditsi: NZAYISENGA Adrien

0 Comments:

Post a Comment

Comment here

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home

.

Nzayisenga Adrien

Rwanda • Africa • History • Business • Technology • Knowledge

Page Views
0
Visitors
0
AdSense Revenue
Check AdSense

Support Nzayisenga Adrien

Ushobora gushyigikira ibikorwa byacu by'ubushakashatsi, ubumenyi, amateka n'itangazamakuru.

Support / Pay

Uko system ikora

Abasomyi basura blog → Google igatanga ads → abantu bareba cyangwa bagakanda ads mu buryo busanzwe → AdSense ikabara amafaranga → Google ikishyura konti yawe hakurikijwe payment settings za AdSense.

Ntukande ku matangazo yawe kandi ntusabe abandi kuyakandaho. Clicks zigomba kuba genuine.

. Rwanda Nziza Ngobyi Iduhetse | ADFID TV | Nzayisenga Adrien ADFID Africa | Digital Library & AI Content Creator

ADFID Africa

African knowledge, digital publishing and AI-powered content creation in one platform.

🤖 AI Content Creator

Create articles, YouTube scripts, Shorts, Facebook posts and SEO content.

📚 Digital Library

Store and manage your African books, research and educational resources.

📺 ADFID TV

Transform written articles into video-ready scripts.

💰 Monetization

Prepare your platform for advertising, subscriptions and reader support.

🤖 ADFID TV AI Content Creator

Create multiple content formats from one article.

📚 ADFID Africa Digital Library

📤 Upload E-Book

📊 ADFID Dashboard

Books

0

Articles Created

0

AI Generations

0

Platform Status

ONLINE

System Information

This running version stores demo data in your browser using localStorage.

For a production platform, connect this interface to a real backend, database, authentication system and AI API.

❤️ Support ADFID Africa

Support Knowledge & African Digital Content

Your support can help develop educational materials, African history resources, digital books and media content.


Email: nayisengadrianos@gmail.com

Mobile: +250 784 296 338