Friday, September 27, 2024

Ntabwo dufite byinshi byo gusesagura - Perezida Kagame arahiza abasenateri bashya

Perezida Paul Kagame yasabye abasenateri bashya gukoresha ububasha bafite mu kubaza inshingano inzego zose bashinzwe, kugira ngo hatagira abakoresha nabi amikoro make u Rwanda rufite. Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ubwo yarahizaga abasenateri bashya 20 baherutse gutorwa n’abashyizweho na Perezida nk’uko biteganywa n’amategeko. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira ry’abo basenateri, Perezida Kagame yabasabye ubufatanye n’izindi nzego, bakibuka ko u Rwanda ari igihugu cyihariye. Ati “U Rwanda rufite ibintu byinshi by’umwihariko biva mu mateka, politiki, uko dutuye mu karere, kutagira icyambu […] Bidufasha gushakisha uburyo bwose twakora kugira ngo tubeho neza, dutere imbere tugere kuri byinshi twifuza. Sena ibifitemo uruhare, cyane cyane iyo yuzuzanyije n’izindi nzego. Ubwo bufatanye buvamo gukemura ibibazo by’ingutu.” Perezida Kagame yavuze ko icyo Sena yifuzwaho ari umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, ku buryo buri wese agerwaho n’inyungu z’igihugu. Ati “Ntabwo ari inyungu zibageraho zindi, ariko ni n’uruhare bakwiriye kubigiramo. Ni ikintu dukwiriye guhora twibukiranya kugira ngo dukomeze gutera imbere, tutaba twasubira inyuma.” By’umwihariko, Perezida Kagame yasabye abasenateri bashya kwirinda gusesagura umutungo w’igihugu no kurwanya abashobora kubyishoramo. Ati “Ikintu cyo gukurikirana ibyo dukora, ibyo abantu bifuza no kwirinda kunyura inzira y’ubusamo mu bikorwa bimwe no ku bantu bamwe. Dushaka gukora ibintu neza, bifite umucyo biganisha ku nyungu z’Abanyarwanda benshi. Kubazwa inshingano bifite uburemere.” Yakomeje agira ati “Twe nta n’ubwo dufite byinshi byo gusesagura, hari ababifite ariko nanabigize nabwo sinabisesagura, nabikoresha neza mu nyungu z’abaturage.” Perezida Kagame kandi yasabye abasenateri bashya gukurikirana ku gihe ibibazo by’abaturage ku buryo badataka ngo babure ubumva. Ati “Ni byiza twabonye Internet n’ikoranabuhanga, ni ukujya tumenya ibibazo by’Abanyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati: Ariko mwadutabaye […] Ntabwo bikwiriye kugera aho. Dukwiriye kuba tubizi kuko nicyo Sena n’izindi nzego zibereyeho.” Perezida Kagame kandi yashimye ko abagize Sena ya Kane biganjemo abagore aho bagize 53% mu gihe abagabo ari 47%. Yavuze ko bigaragaza iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire.
Abasenateri 20 barahiye, baje basanga bagenzi babo batandatu basigaje umwaka umwe ngo manda yabo irangire.

0 Comments:

Post a Comment

Comment here

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home

.

Nzayisenga Adrien

Rwanda • Africa • History • Business • Technology • Knowledge

Page Views
0
Visitors
0
AdSense Revenue
Check AdSense

Support Nzayisenga Adrien

Ushobora gushyigikira ibikorwa byacu by'ubushakashatsi, ubumenyi, amateka n'itangazamakuru.

Support / Pay

Uko system ikora

Abasomyi basura blog → Google igatanga ads → abantu bareba cyangwa bagakanda ads mu buryo busanzwe → AdSense ikabara amafaranga → Google ikishyura konti yawe hakurikijwe payment settings za AdSense.

Ntukande ku matangazo yawe kandi ntusabe abandi kuyakandaho. Clicks zigomba kuba genuine.

. Rwanda Nziza Ngobyi Iduhetse | ADFID TV | Nzayisenga Adrien ADFID Africa | Digital Library & AI Content Creator

ADFID Africa

African knowledge, digital publishing and AI-powered content creation in one platform.

🤖 AI Content Creator

Create articles, YouTube scripts, Shorts, Facebook posts and SEO content.

📚 Digital Library

Store and manage your African books, research and educational resources.

📺 ADFID TV

Transform written articles into video-ready scripts.

💰 Monetization

Prepare your platform for advertising, subscriptions and reader support.

🤖 ADFID TV AI Content Creator

Create multiple content formats from one article.

📚 ADFID Africa Digital Library

📤 Upload E-Book

📊 ADFID Dashboard

Books

0

Articles Created

0

AI Generations

0

Platform Status

ONLINE

System Information

This running version stores demo data in your browser using localStorage.

For a production platform, connect this interface to a real backend, database, authentication system and AI API.

❤️ Support ADFID Africa

Support Knowledge & African Digital Content

Your support can help develop educational materials, African history resources, digital books and media content.


Email: nayisengadrianos@gmail.com

Mobile: +250 784 296 338