Friday, September 27, 2024

Impamvu Afurika ikeneye ikigo gishinzwe gusesengura inguzanyo

Impuguke zitandukanye ku mugabane wa afurika mu bukungu zigaragaza ko Afurika ikeneye gushora imari mu gushyiraho ikigo gishinzwe kugenzura no gusesengura inguzanyo zihabwa ibihugu bya Afurika ndetse no kureba ubushobozi bw’ibyo bihugu mu kuzishyura mu buryo bunoze. Bigaragazwa ko mu gihe cyashyirwaho byazafasha ibihugu byo kuri uwo Mugabane kujya bimenya ubushobozi bifite bwo kuba byakishyura inguzanyo bihabwa ndetse no gusobanukirwa neza umutwaro bishyirwaho mu gihe bizihabwa n’ibindi bihugu. Byagiye bigaragagara mu bihugu byinshi bya afrika aho usanga bifite inguzanyo z'umurengera bitakibasha no kwishyura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Ambasaderi Claver Gatete, yavuze ko mu gihe ibihugu bya Afurika byaba bishaka kwishakamo ibisubizo, ikwiriye kugira imyumvire yo kugira ikigo gishinzwe kugenzura no gusesengura imyenda. Yagaragaje ko nubwo bimwe mu bihugu bimaze gushinga inzego zigenzura uburyo bwo kubona inguzanyo, ari ngombwa ko habaho ihuriro n’imikoranire ku rwego rwa Afurika yose kugira ngo babashe kuvuga ijwi rimwe, kandi baharanire ko habaho gukorera mu mucyo, kutabogama, no kuryozwa inshingano mu gutanga amanota no mu byiciro byose bijyanye n’izo serivisi. Yagize ati “Ikigo cya Afurika gisesengura ubushobozi bwo kwishyura imyenda gitanga amahirwe y’ingenzi yo kuzuzanya n’ibigo by’ubusesenguzi ku rwego rw’Isi. Kizaba igikoresho gikomeye mu kongerera ubushobozi inzego za Afurika zifite uruhare muri iki gikorwa, ndetse kibafashe no kwitegura imikoranire n’ibigo mpuzamahanga by’ubusesenguzi mu gihe kizaza.” Yagaragaje kandi ko icyo kigo kizaba ingirakamaro mu gukaragaza ubushobozi bwa Afurika no kwerekana icyizere ku bashoramari bagana ibihugu by’Afurika. Yanasabye kongera ubushobozi bwa tekiniki, ndetse no guteza imbere imikoranire myiza hagati ya za guverinoma n’ibigo bisesengura ubushobozi bwo kwishyura imyenda. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) ivuga ko ibihugu bya Afurika byashobora kuzigama amafaranga agera kuri miliyari 74.5$ mu gihe amanota arebana n’ubushobozi bwo kwishyura imyenda yatangwa hashingiwe ku isesengura ritabogamye. Kuri ubu Afurika ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’imyenda, aho uyu Mugabane utegerejweho kwishyura miliyari 163$ y’inyungu z’imyenda mu 2024 gusa. Habarwa ko hafi 60% by’ibihugu bishyira ingengo y’imari nyinshi mu kwishyura inyungu z’imyenda y’amahanga kurusha gushora mu bikorwa by’imibereho myiza n’ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Amanota atangwa ku bushobozi bw’ibihugu bya Afurika bwo kwishyura inguzanyo agenda agabanuka cyane mu bihugu binyuranye.
Umwanditsi: NZAYISENGA Adrien

0 Comments:

Post a Comment

Comment here

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home

.

Nzayisenga Adrien

Rwanda • Africa • History • Business • Technology • Knowledge

Page Views
0
Visitors
0
AdSense Revenue
Check AdSense

Support Nzayisenga Adrien

Ushobora gushyigikira ibikorwa byacu by'ubushakashatsi, ubumenyi, amateka n'itangazamakuru.

Support / Pay

Uko system ikora

Abasomyi basura blog → Google igatanga ads → abantu bareba cyangwa bagakanda ads mu buryo busanzwe → AdSense ikabara amafaranga → Google ikishyura konti yawe hakurikijwe payment settings za AdSense.

Ntukande ku matangazo yawe kandi ntusabe abandi kuyakandaho. Clicks zigomba kuba genuine.

. Rwanda Nziza Ngobyi Iduhetse | ADFID TV | Nzayisenga Adrien ADFID Africa | Digital Library & AI Content Creator

ADFID Africa

African knowledge, digital publishing and AI-powered content creation in one platform.

🤖 AI Content Creator

Create articles, YouTube scripts, Shorts, Facebook posts and SEO content.

📚 Digital Library

Store and manage your African books, research and educational resources.

📺 ADFID TV

Transform written articles into video-ready scripts.

💰 Monetization

Prepare your platform for advertising, subscriptions and reader support.

🤖 ADFID TV AI Content Creator

Create multiple content formats from one article.

📚 ADFID Africa Digital Library

📤 Upload E-Book

📊 ADFID Dashboard

Books

0

Articles Created

0

AI Generations

0

Platform Status

ONLINE

System Information

This running version stores demo data in your browser using localStorage.

For a production platform, connect this interface to a real backend, database, authentication system and AI API.

❤️ Support ADFID Africa

Support Knowledge & African Digital Content

Your support can help develop educational materials, African history resources, digital books and media content.


Email: nayisengadrianos@gmail.com

Mobile: +250 784 296 338