Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kisaro, mu mudugudu wa Gitete haravugwa inkuru y’umukobwa wategereje umusore wari kuza gusaba no gukwa bagaheba.
Ubu bukwe bwapfuye ku wa Kabiri,tariki ya 24 Nzeri 2024, nibwo iwabo w’umukobwa imyiteguro yari yose bategereje umusore ko aza gusaba akanakwa uyu mukobwa witwa Uwayezu Angelique,kuko byari biteganyijwe ko basaba bakanakwa,nyuma bakazakorera umurenge mu karere ka Kamonyi.
Umukobwa mu marira menshi avuga ko yakundanye n’umuhungu akamuzana no mu rugo kumwereka umuryango nyuma bapanze ubukwe bategura ibintu byose mu rugo barangije bategereza umuhungu baramubura.Ku munsi nyiri izina umukobwa yakomeje guhamagara umuhungu amubwira ko kuza bitagishobotse, ko imodoka yabapfiriyeho bageze mu karere ka Kamonyi,dore ko ngo uyu musore ari uwa Nyaruguru.
Ku ruhande rw’ababyeyi b’uyu mukobwa bavuga ko ubu bukwe kuba butarabaye bwabasigiye igihombo gikabije kuko bateguye ibishoboka byose bitegura umukwe birimo gukodesha amahema,ibinyobwa,gukodesha imodoka,…
Abaturanyi b’uyu muryango nabo batangarije Radio Ishingiro ko ibi bintu bitakagombye kurangirira aho, ko umusore agomba kubibazwa ntibirangirire aho.
Manirakiza Zacharie,bivugwa ko ariwe musore wagombaga kuba umukwe ibi byose arabihakana akavuga ko umukobwa ntawe azi ndetse ko asanzwe ari n’umugabo wubatse ufite umugore n’abana 2.
Amakuru avugwa ni uko uyu musore ngo asanzwe ari Animateur kuri ES Runyombyi yo mu Karere ka Nyaruguru,akaba yaramenyanye n’uyu mukobwa aho biganaga muri Kaminuza ya UTAB iherereye mu karere ka Gicumbi.
Umwanditsi: NZAYISENGA Adrien
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Volcano
A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...

-
Paul Kagame is a Rwandan politician and former military officer who has been the President of Rwanda since 2000. He was previously a comm...
-
Muri iyi minsi, Goma iri mu bihe by'ibibazo bitandukanye. Hashize iminsi mike umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu ukaba ugenzura i...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
No comments:
Post a Comment
Comment here