Sunday, May 3, 2026

Sobanukirwa icyitwaga akazu

 Akazu (mu Kinyarwanda: inzu nto) ryari itsinda  rigizwe n’abanyacyubahiro bamwe b’abahezanguni b’Abahutu, bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ryari rigizwe n’abavandimwe n’inshuti za hafi z’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, n’umugore we wari ufite ijambo rikomeye, Agathe Habyarimana. Iri tsinda nanone ryitwaga “Zero Network”, bitewe n’intego yabo yo kugira u Rwanda rudafite n’umwe mu batutsi.

Amavu n’amavuko

Abagize Akazu ahanini bari abavandimwe ba Habyarimana cyangwa abantu yakuranye na bo mu majyaruguru y’u Rwanda. Bari bafite imyanya ikomeye mu butegetsi bw’Abahutu.

Ntibifuzaga gusangira ubutegetsi n’Abatutsi ( cyangwa n’Abahutu batashyigikiye ingengabitekerezo yabo.

Bagize uruhare mu guteza imbere ingengabitekerezo ya Hutu Power no gukwirakwiza urwango ku Batutsi mu myaka ya za 1990. Hari abashakashatsi bemeza ko iyo ngengabitekerezo n’ubwicanyi bakoze byari uburyo bwo kugumisha ku butegetsi imbaraga bari barabonye kuva Habyarimana yafata ubutegetsi abinyujije muri coup d’état.

Bamwe mu bagize Akazu bazwi

Protais Zigiranyirazo, wahoze ari perefe wa Ruhengeri

Séraphin Rwabukumba, muramu wa Perezida Habyarimana

Koloneli Elie Sagatwa (FAR)

Théoneste Bagosora, Koloneli wa FAR

Koloneli Laurent Serubuga

Félicien Kabuga, umucuruzi wateye inkunga RTLM n’ikinyamakuru Kangura

Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana

Séraphin Bararengana, wari uyoboye ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda

Charles Nzabagerageza, umucuruzi wari ufite imigabane muri RTLM

Alphonse Ntirivamunda, umukwe wa Habyarimana

Joseph Nzirorera, wahoze ayobora Inama y’Iterambere n’uwari Minisitiri w’Inganda, Amabuye y’agaciro n’Ubukorikori

Noel Mbonabaryi, se wabo wa Habyarimana

Pauline Nyiramasuhuko, wari Minisitiri w’umuryango n’iterambere ry’umugore kuva mu 1992. Yanditswe na Nzayisenga Adrien 

No comments:

Post a Comment

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Sobanukirwa icyitwaga akazu

 Akazu (mu Kinyarwanda: inzu nto) ryari itsinda  rigizwe n’abanyacyubahiro bamwe b’abahezanguni b’Abahutu, bagize uruhare rukomeye muri Jeno...