Saturday, February 28, 2026

U Rwanda ntirwumva uburyo Gen Ekenge akidegembya nyuma y’imvugo zibiba urwango

 

Nzayisenga Adrien, Umwanditsi
 


 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahamije ko amagambo y’urwango yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabereye i Genève mu Busuwisi, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibikorwa byibasira amoko n’ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje gukwirakwira muri RDC.

Ati “Mu myaka myinshi, akarere kacu kashegeshwe n’ubuhezanguni bushingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya jenoside. Uyu munsi, ibi bikorwa byongeye kugaragara mu burasirazuba bwa RDC, aho ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abanyantege nke.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo Abanyamulenge batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bari kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC, ingabo z’iki gihugu na zo zikabigiramo uruhare.

Ati “Imidugudu yose iri kuraswa n’indege na drones. Inzu zaratwitswe zirakongoka, zirasenywa, imiryango yarahunze ibitewe n’ubukangurambaga bugamije kuyirukana ku butaka bwa gakondo. Muri Kivu y’Amajyepfo, Abanyamulenge bajyanywe ahantu badashobora kurema amasoko, kujya ku mashuri, kuragira no kubona serivisi z’ubuvuzi.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwatanze impuruza ku magambo y’urwango akomeje gukwirakwira muri RDC, ariko ko nta gifatika cyakozwe, ibyatumye abo muri Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye byongera imbaraga muri ibi bikorwa bigamije ubugizi bwa nabi.

Mu Ukuboza 2025, uwahoze ari Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) ko abagore b’Abatutsikazi batajya babyarana n’abo badahuje ubwoko, asaba abagabo bo muri RDC kubitondera.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriye akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko amagambo Gen Ekenge yavugiye kuri RTNC yari yateguwe, kandi ko ari mu murongo wa Leta ya RDC itarigeze imukurikirana mu butabera.

Ati “Yari yateguwe mbere. Yayavugiye mu ruhame, yumvikana mu gihugu hose. Ni amagambo y’urwango ashyigikiwe na Leta, kandi Gen Maj Ekenge yahagaritswe by’agateganyo nyuma y’aya magambo, biteza uburakari ariko ntiyakurikiranywe n’ubutabera. Ayo magambo atesha agaciro ubwoko bwose, agashyira abagore mu kaga gakomeye. Amateka agaragaza ko iyo aya magambo afashwe nk’asanzwe, ubugizi bwa nabi bukurikiraho.”

Yagaragaje ko u Rwanda rugaragaza izi mpungenge rushingiye ku mateka rwanyuzemo, kuko nyuma y’igihe amagambo y’urwango akwirakwira, habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu gihe cy’iminsi 100.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kwamagana bikomeye amagambo y’urwango akomeje gukwirakwizwa n’abarimo abo muri Leta RDC, kagasaba ko bakurikiranwa n’ubutabera kandi abaturage bari mu kaga bakagezwaho ubutabazi vuba, nta kubogama.

No comments:

Post a Comment

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Amerika yanze ko Venezuela yishyurira Maduro umwunganizi

   28-02-2026 - saa 2:37,    Nzayisenga Adrien,  Umunyamategeko wa Nicolás Maduro ku byaha ashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo gucu...