Saturday, February 28, 2026

Amerika yanze ko Venezuela yishyurira Maduro umwunganizi

 


 28-02-2026 - saa 2:37,  Nzayisenga Adrien, 

Umunyamategeko wa Nicolás Maduro ku byaha ashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo gucuruza ibiyobyabwenge, Barry Pollack, yatangaje ko ubutegetsi bwa Trump bwanze ko Venezuela imwishyurira ikiguzi cy’ubwunganizi.

Barry Pollack yabibwiye umucamanza w’Urukiko rwa Manhattan mu butumwa yohereje yifashishije email.

Yagaragaje ko Minisiteri y’Imari ya Amerika yahagaritse uburenganzira bwo kwishyura ikiguzi cy’ubwunganizi bwa Maduro mu gihe Guverinoma ya Venezuela yasabaga kumwishyurira n’umugore we Cilia Flores.

Maduro n’umugore we bafungiwe i New York nyuma y’uko batawe muri yombi n’icyo gihugu mu bitero byagabwe kuri Venezuela ku wa 3 Mutarama 2026.

Abo bombi, Amerika ibashinja ibyaha birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu munyamategeko yavuze ko ku wa 9 Mutarama, hatanzwe uburenganzira kuri Guverinoma ya Venezuela bwo kwishyura amafaranga y’abanyamategeko ariko nyuma y’amasaha atatu gusa bugahita bwongera gukurwaho ntihanasobanurwe impamvu.

Pallock yavuze ko yasabye ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’amahanga ku wa 11 Gashyantare korohereza Venezuela ku buryo yakuzuza inshingano zayo zo kwishyura abunganizi nubwo bitarakorwa.

Yavuze ko mu gihe bitakorwa bityo, Maduro nta bushobozi yabona bwo kwishyura abamwunganira ahubwo ko yazasaba urukiko ubufasha kugira ngo abashe kunganirwa.

Mu kirego cy’impapuro 25, Maduro ashinjwa gukorana n’amatsinda y’aba-Cartels ndetse n’abasirikare batandukanye mu kwinjiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Cocaine muri Amerika.

Harimo kandi ibirego byo gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi n’ibindi.

Mu gihe byabahama Maduro n’umugore we bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko ku wa 5 Mutarama 2026, Maduro yahakanye ibyaha byose ashinjwa birimo no kuba intandaro y’ibiyobyabwenge bitundirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amerika yanze ko Venezuela yishyurira Maduro umwunganizi

No comments:

Post a Comment

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Amerika yanze ko Venezuela yishyurira Maduro umwunganizi

   28-02-2026 - saa 2:37,    Nzayisenga Adrien,  Umunyamategeko wa Nicolás Maduro ku byaha ashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo gucu...