Ushaka kwamamaza twandikire kuri nayisengadrianos@gmail.com.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzatangira muri Nyakanga 2026 aho u Rwanda ruzakoresha miliyari 7.796 Frw.
Yiyongeraho 12% ugereranyije n’ivuguruye ya 2025/2026. Yo yari 6.952 Frw.
Amafaranga azaturuka ku misoro angana na 56,8%, andi mafaranga 7,5%, inkunga z’amahanga 7%, inguzanyo z’imbere mu Gihugu 3,4%, mu gihe inguzanyo zo hanze y’Igihugu zizangana na 25,3% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2026/2027.
Inkingi y’Ubukungu yagenewe miliyari 4.900,8 Frw bingana na 62,9% by’ingengo y’imari yose, inkingi y’Imibereho Myiza yagenewe miliyari 1.834,2 Frw bingana na 22%, mu gihe inkingi y’imiyoborere yagenewe miliyari 1.188,2 Frw bingana na 15,1%.
Mu nkingi y’ubuhukungu hazibandwa ku kwihutisha iterambere ridaheza ry’ubuhinzi n’ubworozi, inganda na serivisi, kwita ku kunoza igenamigambi ry’ibikorwa byongera ubudahangarwa bw’ibidukikije mu nzego zose za Leta, guteza imbere urwego rw’inganda zikora iby’ibikorerwa mu gihugu mu rwego rwo kongera ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga no kugabanya icyuho mu by’ubucuruzi, kongerera ingufu urwego rw’imari ndetse no guhanga imirimo.
Mu mibereho Myiza hazibandwa ku kunoza ireme ry’uburezi no gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko, gushyira imbaraga mu buvuzi bufite ireme ndetse no kunoza sisiteme zikoreshwa mu buvuzi, kongerera ubushobozi ibigo mbonezamikuririre by’abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, gushyigikira gahunda zifasha abaturage batishoboye kwikura mu bukene (graduation) n’ubudaheranwa.
Ni mu gihe inkingi y’imiyoborere, izibanda ku gukomeza guteza imbere imitangire ya serivisi nziza no gucunga neza imari n’umutungo rusange mu nzego zose, kugendera ku mategeko, kongera imbaraga z’umuturage mu gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa, gukomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse no gukomeza kubaka urwego rw’ububanyi n’ubutwererane n’amahanga rutajegajega.
Yanditswe Nzayisenga Adrien
No comments:
Post a Comment
Comment here