Bruce Melodie washyize hanze indirimbo nshya yise “Iyo Foto” yakoranye na Bien Aime Baraza, mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse gukorera mu Karere ka Musanze akorakora umukobwa mu rukenyerero byiswe ko yari ari gukora ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.
Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse zirimo gucana inyuma, gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa n’ibindi.
Aba bahanzi bumvikana bavuga ko nubwo baba badashaka inkuru nk’izi ariko ntacyo bibabwiye kuko bamaze kubyakira, babifata nk’imibereho y’ibyamamar.
Muri iyi ndirimbo hari aho Bien Aime afotorwa n’umukobwa bararanye akabiha bagenzi be, uyu muhanzi akabyutswa n’ubutumwa bw’abamubaza ibyo yakoze.
Ku munota 1 n’amasegonda 47 niho Bruce Melodie agaragara ari kwifotozanya n’abakunzi be, hakaza abakobwa batandukanye bikagera aho umwe muri bo amukora mu rukenyerero akabikora neza neza nk’uko The Ben aherutse kubigenza abikora umukobwa witwa Kwizera Emelyine wari witabiriye igitaramo aherutsemo mu karere ka Musanze.
Iyi ni inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nubwo The Ben ntakintu na kimwe arabivugaho, benshi mu babonye ayo mashusho bavugaga ko uyu muhanzi yafashe uyu mukobwa akarengera akagera aho amukurura umwenda w’imbere, nubwo Kwizera Emelyne yabyamaganiye kure, avuga ko atari ko byagenze.
Uyu mukobwa yavuze ko mu by’ukuri uyu muhanzi atamukuruye umwenda w’imbere ahubwo byatewe n’amasaro yari yambaye mu rukenyerero (Ishanga) uyu muhanzi agatungurwa no kuyumva ubwo yari amukozeho.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Ruanda-Urundi
Article wrote by Nzayisenga Adrien, 2024 Lan Ruanda-Urundi ( French pronunciation: [ʁwɑ̃da uʁundi] ), [ a ] later Rwanda-Burundi ,...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
-
Rwigema was born in Gitarama , in southern Rwanda. Considered a Tutsi, in 1960 he and his family fled to Uganda and settled in a refug...
-
Yuhi Musinga ( Yuhi V of Rwanda , 1883 – 13 January 1944) [ 5 ] was a king ( umwami ) of Rwanda who came to power in 1896 and collabor...

No comments:
Post a Comment
Comment here