Thursday, July 11, 2024

Koffi Olomide yatangaje ko nta ntambara iri muburasirazuba bwa congo ahita atumizwa CSAC

Kinshasa: Koffi Olomide yatumijwe n'urwego rugenzura itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho (CSAC) Amazina ye nyakuri ni Antoine Christophe Agbepa Mumba. Yitabye CSAC nyuma y'uko, mu kiganiro yatumiwemo ku wa 06.07.2024 kuri Television y'Igihugu, RTNC, yavuze ko nta ntambara iri mu burasirazuba bwa RDC. Yabwiye umunyamakuru ati 'Uravuga iyihe ntambara? Nta ntambara ihari. Turakubitwa, badukubita inshyi, batugira iyo ifundi igira ibivuzo.' Umunyamakuru aramubaza ati 'Nibura se wemera ko twatewe?' Koffi Olomide arasubiza ati 'Intambara ni igihe uraswa nawe ukarasa, nka kuriya bimeze muri Ukraine.' Iminsi ine nyuma y'aho, iki kiganiro cyabaye gihagaritswe, umunyamakuru wari ukiyoboye, Jessy Kabasele, nawe ajya kwitaba CSAC anasaba n'imbabazi ku mbuga nkoranyambaga ze. Umwanditsi: Nzayisenga Adrien

No comments:

Post a Comment

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Volcano

  A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...