Monday, June 24, 2024

Tshisekedi yongereye abacancuro bamurinda nyuma yo kurokoka ‘coup d’état’

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yongereye abacancuro bakomoka ku mugabane w’u Burayi bamurinda, nyuma y’ahp igikorwa cyo kumukura ku butegetsi cyageragejwe tariki ya 19 Gicurasi 2024 kiburijwemo. Iyi ‘coup d’état’ yageragejwe n’abarwanyi barenga 50 bari bayobowe na Christian Malanga; Umunye-Congo wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umusirikare wa RDC waganiriye n’ikinyamakuru Le Libre cyo mu Bubiligi yatangaje ko mbere y’aho Malanga na bagenzi be bagerageje gukura Tshisekedi ku butegetsi, uyu Mukuru w’Igihugu yari yaragaragarije Abanye-Congo bari mu bamurinda ko atabafitiye icyizere. Yagize ati “Coup d’état yageragejwe yari iyobowe na Christian Malanga tariki ya 19 Gicurasi yongereye ubwoba bwe, kandi yongereye umubare w’abazungu baje i Kinshasa.” Umudipolomate ukorera i Kinshasa yatangaje ko Tshisekedi adahisha ubwoba afite, kandi ko akeka ko Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi ashobora kuba ari inyuma y’abashaka guhungabanya umutekano we. Ati “Ntabwo ahisha ubwoba, nta nubwo ahisha ko abona ukuboko k’uwo yasimbuye muri ibi bikorwa. Joseph Kabila ari hafi y’abakomeye mu butegetsi.” Undi musirikare mukuru yasobanuye ko aba bacancuro b’Abanyaburayi bitabwaho cyane kurusha bagenzi babo b’Abanye-Congo bakora inshingano imwe. Ati “Bagera kuri 40. Baba muri hoteli nziza rwagati muri Kinshasa yishyurwa amadolari 300 buri joro. Kandi ubu bwishyu ntibubarirwamo izindi serivisi, habe n’ifunguro.” Muri aba Banyaburayi, harimo abagera kuri 20 bagaragaye i Lubumbashi, ubwo Thisekedi yamurikaga ku mugaragaro gari ya moshi zizifashishwa mu bwikorezi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Aba barimo abakomoka muri Romanie ndetse n’abahoze mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa ukorera mu mahanga. Umunye-Congo ukorera mu rwego rw’ubutasi yabisobanuye ati “Ni Abaromani bavuga Igifaransa n’abahoze mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa zikorera mu mahanga, basanzwe bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Bashinzwe kurinda umutekano w’ibikorwaremezo by’ingenzi nk’ikibuga cy’indege cya Goma.” Ofisiye wahawe izina ‘Pierre D.’ yagaragaje ko aba bacancuro bitabwaho kuri uru rwego mu gihe hari bamwe mu basirikare b’Abanye-Congo bamaze igihe kinini badahembwa. Yitanzeho urugero, avuga ko amaze amezi atandatu ategereje umushahara. Yakomeje ati “Ikibazo kirakomeye mu gihugu hose kandi ntacyo ubuyobozi buri kubikoraho. Aba bacancuro bishyurwa amadolari ari hagati ya 15000 na 20000 ku kwezi. Baba muri hoteli nziza, barya iminsi yose kandi kenshi ku munsi, mu gihe Abanye-Congo bo bagenerwa amadolari 150 bamaze iminsi myinshi badahembwa.” Pierre D yashimangiye ko hari umwuka mubi mu gisirikare cya RDC kandi ko ba ‘Générals’ bakiri abizerwa ba Joseph Kabila barimo n’uyobora ingabo muri Kinshasa ari bo barakariye cyane Tshisekedi. Ati “Mu gisirikare hari umwuka mubi.” Umukozi w’urwego rushinzwe iperereza ahamya ko Tshisekedi ari ku gitutu giterwa n’uburakari bw’abasirikare. Ati “Perezida wa Repubulika ari ku gitutu. Arabizi ko abasirikare batishimye. Azi ko amafaranga bagenewe akoreshwa nabi. Arabizi ko atumvikana n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, havuyemo u Burundi.” Abona ko amaherezo ari uko hashobora kuzabaho ibikorwa byo kwigumura ku butegetsi mu gisirikare, byazagira ingaruka mbi kuri Tshisekedi.

1 comment:

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Volcano

  A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...