Tuesday, June 25, 2024
Mibambwe IV Rutarindwa (Yanditswe na NZAYISENGA Adrien)
Aya mateka yakusanijwe ndetse asobanurwa na NZAYISENGA Adrien ndetse ari mu byiciri, igice cya mbere gihera kuri Mibambwe IV Rutarindwa, Mibambwe uyu yabaye umwami w'U Rwanda, Mibambwe IV Rutarindwa yategetse u Rwanda mu kwezi ku ukuboza ahagana mu mwaka w' 1896 ibirindiro bye byabaga mu ntara ya marangara mu karare ka nyanza y'ubu,ni mugice cya afurika y'iburasirazuba cyakolonijwe n'abadage, Rutarindwa yari umwami w'uRwanda yategetse kuva mu kwezi kwa Nzeri 1895 kugera mu kwezi ku ukuboza 1896 yategetse igihe gito cyane.Mibambwe IV Rutarindwa ni muntu ki? Mibambwe IV Rutarindwa ni umuhungu wa Kigeli IV Rwabugili wa Mutara II Rwogera, Nyina yakomokaga mu muryango wari ufite imbaraga nke mu bya politiki muri icyo gihe uwo muryango wari uwa bakono, Rwabugili we yari mu uwo mu bwoko bwabanyiginya ndetse urebye niwe mwami wanyuma w'umunyiginya wagize ubutegetsi buhamye, Muri ibi bihe abanyiginya nabo basaga nkaho bafite intege nke kuko Rwabugili yari yarishe abatware baturukaga muri uyu muryango benshi kubera gushaka kwigenga. Ni iki cyabaye kugirango Rutarindwa ategeke igihe gito bigeze aha kandi yari umwami? , Izina Rutarindwa rimwe na rimwe ryandikwaga nka Rutalindwa.
Mibambwe IV Rutarindwa yimitswe ku ngoma na se Kigeli IV Rwabugiri ariko nyina wa Rutarindwa yari yarapfuye Kigeli IV Rwabugiri arongora undi mugore witwaga Kanjogera wakomokaga mu bega, mu w'1889 ise Kigeli IV Rwabugiri yategetse ko Rutarindwa afatanya nawe gutegeka, ibi ni amakosa ushingiye ku mategeko yagengaga abami mu Rwanda rwo hambere ndetse byatumye besnhi mu biru bigomeka kuri iki cyemezo cya Rwabugili bavuga yuko agabye ingoma akayiha utari umwami kandi yarabyaye umwami bavuga musinga wari ukiri muto kuko nyina Kanjogera yari akiriho ndetse Rwabugili yaje guhita atangaza ko Rutarindwa ariwe uzamusimbura, Mu buryo butunguranye Kigeli IV Rwabugiri yitabye Imana mu w'1895 ubwo yari mu rugendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Nuko Rutarindwa Yima ingoma.
Umwamikazi (Nyina w'umwami) yabaga afite ububasha bukomeye muri politiki mu Rwanda, Kandi Nyina wa Rutarindwa yari yaritabye Imana bituma Rutarindwa ahabwa umwe mu bagore ba se(Mu kase) witwaga Kanjogera ngo abe umwakazi wagombaga gufasha Rutarindwa gutegeka.Nyuma y'urupfu rwa Rwabugili basaza ba Kanjogera Kabare na Ruhinankiko bateguye gushyira ku ngoma umwana wa mushiki wabo witwaga Musinga nyuma waje kwima ingoma agahabwa izina ry'ubwami rya Yuhi IV Musinga. Mibambwe IV Rutarindwa yahiritswe ku ngoma na Kanjogera afatanije a basaza be nagaragaje haruguru mu ntambara yabereye ku gasozi ka Rucunshu ndetse iyo ntambara y'itiriwe ako gasozi yitwa intambara yo ku Rucunshu cg Kudeta yo kurucunshu, aha kuri aka gasozi ubwo Rutarindwa yarwanaga na Kanjogera na basaza be yimuriye icyiciro ku gasozi ka Rucunshu. Nyuma yo Gutsindwa muri iyi ntambara Mibambwe IV Rutarindwa yaje kwiyahura yitwikiye mu nzu ndetse n'ingoma z'ibwami zirangiraka cyane ubwo inzu yarimo yakongokaga. Nyuma yo guhirika Mibambwe IV Rutarindwa Yuhi IV Musinga wari ukiri muto yategekewe na nyina kanjogera afatanije na basaza be kabare na Ruhinankiko kandi muri ibyo bihe by'amakimbirane nibwo abakoloni babadage batangiye kugenzura umwami bitwaje yuko bagiye gutoza ingabo ze kurwana, mbibutse ko Umwami wa mbere w'u Rwanda wahuye na bazungu babanyaburayi (abakoloni) ari Kigeli IV Rwabugili ariko ntiyabemerera ko bakora ibyo bifuzaga byose mu Rwanda kuko Kigeli IV Rwabugili yari indwanyi byahamye abadage bamuhaye intwaro kandi muri icyo gihe hari abandi bashaka kuza mu Rwanda barimo abarabu ariko kuko yari Rwagitinywa mu ntambara batinya kuhakandigiza ikirenge.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Volcano
A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...

-
Paul Kagame is a Rwandan politician and former military officer who has been the President of Rwanda since 2000. He was previously a comm...
-
Muri iyi minsi, Goma iri mu bihe by'ibibazo bitandukanye. Hashize iminsi mike umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu ukaba ugenzura i...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
No comments:
Post a Comment
Comment here