Monday, October 14, 2024

Uko wakwishyuza inguzanyo yananiranye

Mu gihe umuntu yananiwe kwishyura inguzanyo wamuhaye, hari intambwe nyinshi ushobora gukurikiza kugira ngo ugaruze amafaranga yawe mu buryo bwemewe n’amategeko: 1. Kugirana ibiganiro by’ubwumvikane: Tangira ugirane ibiganiro n'uwo muntu mu bwumvikane. Wibuke kumubwira impamvu bikenewe kwishyura hakiri kare. Hari igihe byaba ari ugusabwa kwihanganirwa igihe runaka, cyangwa mukumvikana ku buryo buhoraho bwo kwishyura. 2. Kwandikira inyandiko yemewe (Demand Letter): Iyo ibiganiro byanze, ushobora kohereza ibaruwa isaba kwishyura (demand letter). Iyi baruwa ikubiyemo ibisobanuro by’inguzanyo, igihe yakabaye yarishyuwe, n’igihe ntarengwa cyihariye gishya cyo kwishyura. 3. Kwitabaza abahuza (Mediation): Niba impande zombi zitumvikanye, ushobora gukoresha umuhuza w’umwuga cyangwa abantu b'inyangamugayo bombi muzi, kugira ngo bakemure ikibazo. 4. Gusaba amafaranga mu nkiko: Niba ubundi buryo bwananiranye, ushobora kwiyambaza inkiko. Utanga ikirego cy’uwakwambuye. Ibi bisaba kuba ufite ibimenyetso bifatika byerekana ko wamuhaye inguzanyo, nk’amasezerano yanditse cyangwa ibindi byerekana inguzanyo (nko gutangwa kwa mobile money). 5. Gusaba umwishingizi (buretier): Niba inguzanyo yarahawe ifite umuntu watswe kwishingira uwo mwenda (buretier), ushobora gusaba ko umwishingizi yishyura inguzanyo igihe nyirayo ananiwe kwishyura. 6. Kwitabaza ba noteri cyangwa izindi nzego z’ubwumvikane: Ahanini ibi bikorwa igihe mwagiranye amasezerano imbere y’umunyamategeko cyangwa noteri. Kwihangana no gukoresha inzira z’amahoro ni ingenzi cyane kugira ngo ikibazo gikemuke mu bwumvikane kandi mu buryo bunoze.

No comments:

Post a Comment

Comment here

RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE

Volcano

  A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...