Thursday, July 11, 2024
Umukandida wa FPR yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka gakenke
Ikaze kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’umukandida wawo, Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga 2024, Paul Kagame ari kuri Site ya Nyarutovu ahahuriye abaturage benshi baturutse mu Karere ka Gakenke n’ibice bituranye na ko nka Rulindo, Musanze, Gicumbi na Burera.
Ni umunsi wa 13 wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza na Gicumbi.
IGIHE iri kuri Site ya Nyarutovu, mu Murenge wa Nemba, kugira ngo ikugezeho uko ibikorwa byose bigenda.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME MU GAKENKE BIRI KUGENDA:
12:50 Perezida Kagame atangiye ijambo rye aririmba ati “Banya-Gakenke muri hehe?” Abanyamuryango bamwakira bavuga bati "Turi Hano, Turi Hano"..
Ndishimye cyane kuba tubonye umwanya wo guhururira hano twibukiranye aho tuva, aho tugeze n’aho tujya, imbere yacu hari FPR n’ibitekerezo n’ibikorwa byayo.
Icyatuzanye ni igikorwa tuzakora tariki 15 [Nyakanga] mu minsi mike iri imbere. Ni ugutora, gutora ni uguhitamo ku ‘Gipfunsi, kuri FPR’. Icyo bivuze usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, unasubije amaso inyuma ukareba urugendo tumaze kugenda, uko gutora ubundi biba bikwiriye koroha ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki. Hagati aho hari n’ibikorwa, ibyo abantu bifuza gukora no kugeraho ni byo bituma abantu bamenya uko bahitamo.
Amateka yacu wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza ibyo byashize tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya. N’ibyiza byavuzwe bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya.
Impamvu, icyo gihango ni cyo twubakiraho. Indi mpamvu, ubushobozi bwariyongereye muri twe. Ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye. Abazatora ni miliyoni zisaga umunani. Izo miliyoni, ni abantu. Ni twebwe dufite icyo twize mu mateka yacu, twahisemo kwiyubaka no kongera kubaka igihugu cyacu, cyasenywe na politiki mbi, abayobozi babi.
Mumaze kwiyubakamo abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. Ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 cyaba aricyo kitubera imbogamizi, ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze, ni ukuvuga ngo turakomeye, turiteguye, twiteguye gutora neza no gukora ibikorwa biduteza imbere.
Iyo mihanda, ayo mavuriro, ayo mashuri, ayo mashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma.
Turi Abanyarwanda, nyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni bwo ruza imbere, ni bwo bwa bumwe tuvuga. Ibindi, uko dutandukanye nabyo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe. Uko dutandukanye birimo imbaraga, iyo bihuye bibamo imbaraga zikubye iz’abandi bantu bagiye hamwe.
Politiki nziza ya FPR, ubumwe bw’Abanyarwanda, Amajyambere twifuza kandi tugenda tugeraho, byose tugomba kugira umutekano ubirinda."
12:29 Mureshyankwano Marie Rose yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Yavuze ko yagejeje ku Rwanda ibintu byinshi birimo gukura abaturage mu bwigunge abaha imihanda, yaba iy’imihahirano na Kaburimbo irimo umuhanda wa Base-Gicumbi, harimo n’umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho ugeze kuri 40%.
Yavuze ko hubatswe ibiraro byo mu kirere bitari byarigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda, abaturage ubu babyita ‘drones’.
Ati “Mbere bajyaga bajya kwambuka bakagwa mu migezi bagiye kubona babona imigezi arayihuje, ubu bambukira mu kirere ibiraro bakabyita Drones.”
Yashimye ko abantu bari batuye mu manegeka bubakiwe imidugudu y’icyitegererezo none ubu babayeho neza, nta muntu ukicwa n’ibiza.
Yavuze ko ku mashanyarazi uturere tugize Intara y’Amajyaruguru “Twavuye munsi ya 5% muri ubu tugeze hejuru ya 80%.”
Yahamije ko ubworozi muri iyi Ntara bwateye imbere ku buryo abaturage “ntabwo dukeneye za ndagara birirwa baducyurira.”
Ati “Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga, Rusasa, Muzo, Janja bari bafite ikibazo cyo kugera aho bivuza, iriya misozi yaho haranyereraga abagabo babaga bahetse abarwayi mu ngobyi bakanyerera ariko Paul Kagame aravuga ati oya, abubakira ibitaro bya Gatonde.”
Yavuze ko muri Burera hubatswe ibitaro bya Butaro bivura kanseri ku barwayi bo mu Rwanda no mu mahanga, ndetse hongererwa ubushobozi ibitaro bya Ruli, Nemba n’ibindi.
Yahamije ko hanatanzwe imbangukiragutabara zikiza abagabo guhetama ibitugu baheka abarwayi babajyanye kwa muganga.
Ati “Abagabo na bo bazabatora kuko mwabakuyeho imitwaro yabahetamishaga”
Mureshyankwano yavuze ko hari ikoranabuhanga mu buvuzi ryateye imbere aho amaraso ahabwa indembe agezwa ku mavuriro yose hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka ‘drones’.
Ati “Hari abirirwa bagura drones zo kwica abaturage babo, hari n’abirirwa bagura indege zo kwica abaturage babo ariko Paul Kagame we yatuguriye Drones zitanga ubuzima, zitwara amaraso ngo abarwayi badahuhuka, drones zica imibu.”
Yavuze ko mu burezi abo mu Majyaruguru batakigarukira mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusa, kuko hubatswe Kaminuza Mpuzamahanga yigisha iby’Ubuvuzi, Ishuli Rikuru ry’Ubuvuzi rya Ruli, INES Ruhengeri, UR Rutongo yigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’izindi.
Yasoje avuga ko “Tuzamutora twongere tumutore, abababara bababare, abahekenya amenyo bayahekenye.”
12:24 Nyuma y’ubuhamya bwa Mukamerika Marie Rose wavuze uko FPR Inkotanyi yamuteje imbere binyuze mu miyoborere yayo myiza, irangajwe imbere na Chairman Paul Kagame, Itorero Inkoramutima za Janja riri gususurutsa abari kuri Site ya Nyarutovu mu ndirimbo zivuga ibigwi uyu Muryango n’umukandida wawo.
12:10 Mukamerika Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira yatanze ubuhamya bw’uburyo yikuye mu bukene nyuma yo gushinga urugo mu 2002, agahura n’ubukene bukabije.
Ati "Kera umugore yari azwiho gukora imirimo yo mu rugo no kubyara ariko waraje umuha agaciro, ubu bariga bakaminuza."
Mukamerika n’umugabo we bari batuye mu manegeka, imvura yagwa bakarara bahagaze ngo isuri itabatwara. Nyuma baje kwigira inama yo kwizigamira amafaranga make binjizaga, babasha kwivana mu manegeka.
Ati “Twafashe umwanzuro wo kwiyubakira tudategereje Leta. Njye nasoromaga icyayi amafaranga mbonye nkayizigama n’umugabo biba uko. Tugeze ubwo twigurira ikibanza cya miliyoni 1.5 Frw, ahantu hategerwa n’ibiza ahubwo hagera ibikorwa by’amajyambere.”
Nk’abantu baryaga rimwe ku munsi kubera ubukene, bafashe umwanzuro wo gukomeza kwizigamira, bagura isambu batangira guhinga kijyambere kugeza ubwo batangiye kurya bagahaga.
Mukamerika n’umugabo we babyaye abana bane, bose bari mu ishuri, batatu mu mashuri yisumbuye naho umwe ari mu mashuri abanza.
Ati “Amashuri njye n’umugabo wanjye tutize kubera amateka, nizeye ko abana banjye bazayiga kandi nitunananirwa, muzadufasha nyakubahwa Chairman.”
Umuryango wa Mukamerika wakomeje kwiteza imbere, ariko bafata n’umwanzuro wo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu. Kuri ubu ni Mutwarasibo n’umwarimu w’Urugo Mbonezamikurire naho umugabo we ni Umujyanama w’Ubuzima.
Yasabye abatuye Amajyaruguru n’abandi bose mu gihugu, kuzatora neza batora Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI.
12:03 Nyuma y’uko Paul Kagame amaze gusuhuza abitabiriye ibi bikorwa byo kumwamamaza mu Gakenke, haririmbwe indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Paul Kagame yageze mu Gakenke
11:53 Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze kuri Site ya Nyarutovu mu Murenge wa Nemba aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ni umunsi we wa nyuma wo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru yatangiriyemo ibi bikorwa ku wa 22 Kamena i Musanze. Akandi karere yagezemo ni aka Gicumbi ku wa 9 Nyakanga akaba ari na ko yaherukagamo ku wa Kabiri.
– Bashima Paul Kagame wahaye u Rwanda umutekano
Ndahimana Théoneste waturutse mu Karere ka Rulindo, kuri Base, yabwiye IGIHE ko yahisemo gushyigikira Paul Kagame kubera umutekano uri mu gihugu, utuma abantu bose bashobora gukora imirimo yabo batuje.
Ati “Yadukuye mu bupfubyi, abari imfubyi ubu twabonye ababyeyi, intambara zari ziriho zavuyeho, umutekano ni mwinshi mu Karere ka Rulindo na Gakenke, murabona ukuntu tungana aha, ibi byose ni ibigaragaza ko hari umutekano.”
Uyu musore asaba ko hakomezwa kubakwa inganda nyinshi hirya no hino mu gihugu ku buryo urubyiruko rwose rubona akazi.
11:44 Abari kuri Site ya Nyarutovu bakomeje gucinya akadiho babifashijwemo n’indirimbo zitandukanye mu gihe bategereje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Itangishatse yahaye ubutumwa RDC ivuga ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira
11:00 Itangishatse Sylidio wo muri koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Gakenke, COMIKAGI, yashimye uburyo Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yabafashije kuva mu bucukuzi bwa gakondo, bakagera mu bucukuzi bugezweho.
Ati “Twabonye amahugurwa, ubu turacukura bya kinyamwuga. Byose tubikesha FPR INKOTANYI. Tubikesha ubumwe, demokarasi n’Amajyambere. Byatumye tuva kuri toni eshanu twabonaga mu 2009, uyu munsi tugeze kuri toni 18 y’imvange ya Coltan na Gasegereti. Twagize amahirwe yo kubona imashini zivangura umusaruro, tubikesha FPR yatumye tuvana imashini mu mahanga tukazinjiza nta musoro.”
Yakomeje agira ati “Uwo musaruro tumaze kubona, tubonamo Coltan ya toni umunani na gasegereti ya toni 10. Ba baturanyi bacu birirwa basakuza bavuga ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira, turabasaba kuza aha muri Gakenke bakirebera.”
Iyo Koperative yavuye ku bakozi 104, ubu bageze ku bakozi 1540. Bari guteganya gushora imari mu mafaranga bamaze kwinjiza, bakubaka isoko rigezweho muri Gakenke rya miliyoni 280 Frw.
Ab’i Burera bazindukiye mu Gakenke bagiye gushimira Paul Kagame wabahaye byose
Tuyisingize Elizabeth wo mu Mudugudu wa Songorero, mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba wo mu Karere ka Burera, yabwiye IGIHE ko mu byatumye bajya mu Karere ka Gakenke gushyigikira Paul Kagame harimo kuba abagore bafite umutekano n’amazi yageze mu ngo zabo.
Ati “Naje kumwamamaza nk’umukandida nkunda, nk’umudamu ibyo yangejejeho ni byinshi, abana banjye baranywa amata nta kibazo, mbese muri rusange ibikorwa ni byinshi kuko mfite n’amazi mu rugo ijerekani y’amazi ntikingera ku mutwe kandi no mu nzego z’abagore ndahagarariwe.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu bikorwaremezo, mu Nntara y’Amajyaruguru bahawe byinshi bituma batera imbere haba mu burezi, mu buzima n’ibindi.
Ati “Amashuri arahari abana bacu bariga, imihanda ya kaburimbo twarayibonye ntitukigenda dusimbagurika. Mu Karere ka Gakenke hari umuhanda uhana urubibi na Burera, dufite iminara ihuzanzira ryarafungutse ubundi ntitwavugaga kuri telefone, iryo terambere yatugejejeho ni ibyiza turi kwishimira n’ibindi bizaza.”
Tuyisingize yavuze ko bazakomeza gutora Paul Kagame kugira ngo azakomeze abageze ku iterambere n’umutekano.
Ati “Turashaka ngo akomeze adusigasirire umutekano w’abadamu mu ngo zacu kugira ngo rya hohoterwa ryahozeho ritazagaruka na rimwe mu Karere kacu ka Burera ariko no mu gihugu muri rusange. Ubwo butwari azabuhorane nanjye n’umuryango wanjye turahari tumuri inyuma rwose.”
Uyu mubyeyi avuga ko afata Paul Kagame nk’umubyeyi we wamugiriye ku gise kuko “yanteje imbere, aransigasiye ndareba hirya nkareba hino nkabona ntacyo mbaye ndakomeye.”
Ba Rwiyemezamirimo barashima
Tuyitegereze François ni rwiyemezamirimo ufite sosiyete GFANKUS Ltd y’ubwubatsi, by’umwihariko ibikorwaremezo bya siporo. Ni imwe muri sosiyete zubatse ibikorwaremezo ubwo havugururwaga ikibuga cya Golf Nyarutarama no mu nkengero zacyo ndetse n’agace gakorerwamo siporo y’amaguru ku Kimihurura.
Tuyitegereze yavuze ko yiyemeje kwamamaza Paul Kagame mu duce yagiyemo twose kuko ibyo yagejeje ku Rwanda, bitanga icyizere gisesuye ko azakora ibirenzeho niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Ati “Twaje gushyigikira umukandida wacu kuko twishimira ibyo twagezeho turi kumwe. Icyo twifuza kuri Chairman wacu, ni ugukomeza mu munyenga w’iterambera yatangiye”.
11:02 Ubwo abahanzi basusurutsaga abari kuri Site ya Nyarutovu
10:51 Alyn Sano na Ndandambara bajyanye ku rubyiniro.
Abahanzi bombi bahereye kuri “FPR Oye” mbere yo kuririmba izindi zabo.
INES Ruhengeri yaserutse byihariye
Abanyeshuri b’Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri baserutse byihariye aho bageze kuri Site ya Nyarutovu bacinya akadiho.
Ni bamwe mu bavuye mu Karere ka Musanze bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.
10:29 Riderman na we yageze ku rubyiniro.
Umuhanzi Gatsinzi Emery ‘Riderman’ yahise asanga Ariel Wayz ku rubyiniro, bafatanya kuririmba “Depanage”.
Wayz yahise agenda, Riderman akurikizaho “Simbuka” n’izindi zitandukanye.
10:18 Ariel Wayz yaririmbanye na Kivumbi King.
Abahanzi bombi baririmbye “Tumotore Niwe” ivuga ko Paul Kagame ari we ukwiriye Abanyarwanda.
Wayz yakurikiyeho “Away” mbere y’uko Kivumbi aririmba “Icyampa Amahirwe” na “Kumena amaso”.
10:10 Danny Vumbi ni we ugezweho ndetse yinjiriye muri “Afande”, indirimbo ye isaba Abanyarwanda gutora Kagame kuko ari inyungu z’u Rwanda.
Yakurikijeho “Ni Danger” yishimiwe n’abiganjemo urubyiruko ruri kuri Site ya Nyarutovu.
10:05 Dr Claude yahamagawe ku rubyiniro aririmba Contre succès yahinduye, ubu ikaba ivuga ibigwi Paul Kagame.
09:58 Abahanzi batangiye gususurutsa abari kuri Site ya Nyarutovu.
Umuhanzi Eric wo muri Gakenke ni we ubanje ku rubyiniro mu ndirimbo "Tora Kagame" ivuga ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi.
Abagore b’i Gakenke bavuze ko batangiye ibirori by’ubukwe bwa Paul Kagame
Mukamurangira Véronique waturutse mu Kagari ka Buranga, mu Murenge wa Nemba wo mu Karere ka Gakenke, yabwiye IGIHE ko kuba bagiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, babifashe nk’ubukwe.
Ati “Uyu munsi nishimiye kuza mu birori byo kwamamaza umukandida wacu kubera ibyiza yatugejejeho, yahaye abagore ijambo, abana bacu barize, mbese ibintu ni byinshi. Yaduhaye amata turanywa, ibintu byaraturenze.”
“Uyu munsi turanezerewe rero muri ubu bukwe bwe, tukaba twishimiye gukomeza kumutora kugira ngo dukomeze gusigasira ibyo yaduhaye byagezweho n’ibindi byose biri imbere aduteganyiriza.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu bihe biri imbere bifuza ko bazubakirwa kaminuza kuko ari cyo kintu badafite.
Mukamurangira yavuze ko “Paul Kagame ni umuyobozi mwiza yankuye ahantu hakomeye, aho angejeje ni heza ntacyo namuburanye.”
09:36 Andi mafoto y’abari kugera kuri Site ya Nyarutovu.
Mu Gakenke bishimiye ko amashuri yabegereye
Nyirandikubwimana Claudine waturutse mu Murenge wa Muhondo, yabwiye IGIHE ko bazakomeza gutora Paul Kagame igihe cyose azaba yiyamamaje kuko hari ibikorwa byinshi yabagejejeho.
Ati “Turamukunda cyane, yatugejeje kuri byinshi kandi ibyo yatugejejeho turagira ngo akomeze abisigasire, twabonye amashuri ariko yatwemereye ko azajya agenda ayongera kugira ngo abana bacu babone aho bigira.”
Uyu mukobwa w’imyaka 29 yavuze ko mu myaka itanu iri imbere yifuza ko ibice byose by’Akarere ka Gakenke byaba byaragejejejwemo ibikorwaremezo byose nk’amazi n’amashanyarazi.
Ati “Hari ahantu hatari hagera umuriro w’amashanyarazi nka Rwinkuba, hari ahantu hari ibyumba by’amashuri bikeya kugira ngo bazabyubake byiyongere.”
08:40 Abantu benshi mu ngeri zitandukanye, bakomeje kugera kuri Site ya Nyarutovu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène (iburyo) ni umwe mu bamaze kugera kuri Site ya Nyarutovu
Bamwe mu banyamakuru bakurikirana ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, n'umugore we, bitabira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu bice bitandukanye
Aba bitwaje inyuguti zigaragaza FPR Inkotanyi n'umukandida wayo Paul Kagame
Urubyiruko rw’i Rulindo rwazindukiye i Gakenke kwereka Paul Kagame urukundo rumufitiye
Uwizerwa Janvier waturutse mu Murenge wa Rusiga, Akagari ka Gako mu Mudugudu wa Rwintare, yabwiye IGIHE ko icyatumye azinduka iya rubika ajya gushyigikira Paul Kagame mu Karere ka Gakenke ari ukugira ngo bamwereke urukundo nk’Abanyarwanda kubera ibyo yakoze mu bihe byashize.
Ati “Yubatse imihanda, amashuri atandukanye, yubatse amastade, twese tuzi Stade Amahoro ejobundi twatashye, amazi yageze ahantu henshi hatandukanye n’amashanyarazi, urumva yakoze byinshi iwacu.”
Uyu musore w’imyaka 22 yavuze ko bifuza ko ibyakozwe bikomeza kwiyongera kuko hari ahantu bitari byagera 100% ari na yo mpamvu biteguye kumutora kuko bafite icyizere ko azabibagezaho.
08:21 Binyuze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye zijyanye n’ibi bikorwa byo kwamamamaza, abo mu Gakenke bakomeje gucinya akadiho banahangana n’ubukonje bwaharamukiye.
Ibyagezweho mu Karere ka Gakenke mu myaka irindwi ishize
Mu myaka irindwi ishize, Akarere ka Gakenke kakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abagatuye aho mu rwego rw’ibikorwaremezo hubatswe imihanda ifite uburebure bwa kilometero zirenga 40.
Hubatswe ikiraro cyo mu kirere (Foot bridges) cya Gahira gihuza Akarere ka Gakenke n’aka Muhanga ku Mugezi wa Nyabarongo.
Mu rwego rw’ingufu hakozwe ku mushinga wa leta wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (GoR In-house electrification project), ibyatumye amashanyarazi agezwa mu Mirenge ya Mubuga, Karambo, Gashenyi, Rushashi, Minazi, Muyongwe, Coko, Ruli na Muhondo no muri centres za Rusoro na Kagoma.
Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro eshanu ziva ku ngo 16.788 mu 2017 zigera ku 84.207 mu 2023.
Mu bijyanye n’amazi, hubatswe imiyoboro y’amazi itandukanye irimo Umuyoboro wa Rwisoko ufite kilometero 16, uwa Kanyansyo- Mutanda ufite kilometero 6,7 uwa Rwagihanga ufite km 6,75 umuyoboro wa Kamubuga- Sereri; icyiciro cya mbere, ufite km 16,4 n’uwa Kamubuga- Sereri icyiciro cya kabiri, ufite km 40,6.
Hubatswe kandi umuyoboro w’amazi wa Gapfirira ufite km 33,5, uwa Nyagahondo-Gasure- Kirarama-Kirambo ufite km 17, uwa Kabakondo- Nyirabuyugi-Gisozi-Mucaca ufite km 6,5 n’umuyoboro w’amazi wa Ruganzu- Nyabitare ufite km 9,47.
Nta wakwirengagiza umuyoboro wa Mutanda-Nyundo ufite km 17, uwa Kivuruga- Kanyansyo-Rukore ufite km 40.7, umuyoboro w’amazi wa Rwagihanga- Kabaya-Buheta ufite km 52, uwa Nyagatsinda ufite km 7,2. Hari kandi umuyoboro w’amazi wa Coko-Ruli wa km 67 n’uwa Nyarubira ufite km 52.2.
Umuyoboro w’amazi wa Nyirantarengwa wa kilometero 18 na wo warubatswe kimwe n’uwa Byerwa mu Murenge wa Ruli ufite uburebure bwa kilometero 7,5.
Mu bijyanye n’imiturire hubatswe imidugudu ibiri y’icyitegerezo ari yo Nyundo na Mwanza, igikorwa cyatumye imiryango 64 ituzwa mu midugudu y’icyitegererezo ndetse indi igera ku 3070 igakurwa mu manegeka igatuzwa neza ndetse ubu Umudugudu wa Kagano na wo watangiye kubakwa ahateganyijwe kubakwa inzu z’imiryango 354.
Mu guteza imbere uburezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 736 ndetse hubakwa amashuri ya ’Etage’ kuri EP Mbuga mu Murenge wa Nemba no kuri GS Congoli mu Murenge wa Ruli. Hubatswe kandi amashuri 14 ya TVET Wings anashyirwamo ibikoresho, hanubakwa Kaminuza y’Ubuvuzi iherereye i Ruli.
Uretse iyi Kaminuza y’Ubuvuzi yubatswe, mu rwego rw’ubuzima muri aka Karere hanubatswe Ibitaro bigezweho bya Gatonde ku ngengo y’imari irenga miliyari 2,2 Frw. Ibitaro bya Gatonde ni kimwe mu bikorwa Chairman Paul Kagame yari yemereye abaturage.
Hubatswe inzu eshanu z’ababyeyi mu bigo nderabuzima bya Muyongwe, Gatonde, Rutake, Kamubuga na Nyange. Hubatswe kandi Poste de Santé 66 zifasha abaturage kwivuriza hafi bitabasabye gukora ingendo ndende.
Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ntirwasigaye inyuma kuko hakozwe ku mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho (PRISM), wagendeyeho ingengo y’imari ingana na 350.232.203 Frw.
Muri uyu mushinga hatanzwe inkoko 10.050 ku miryango 1005, ingurube 314 ku miryango 265, ihene 330 ku miryango 165 n’intama 158 ku miryango 79. Hubatswe kandi ibikorwaremezo byo kwita ku matungo magufi birimo isoko rimwe ry’amatungo magufi, ivuriro rimwe rito ry’amatungo n’ibagiro ry’ingurube.
Nk’iwabo w’ikawa y’umwimerere, kugeza ubu muri Gakenke hubatsemo inganda 15 zitunganya ikawa ku buryo kaza mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dutunganya ikawa nyinshi.
Mu Murenge wa Ruli, hubatswe uruganda rutunganya ikawa rwa Dukunde Kawa. Uru ni rumwe mu zikomeye mu gihugu kubera ko ruri mu zitunganya ikawa mu byiciro bigera kuri bitatu.
Mu by’imiyoborere myiza, hubatswe Ibiro bishya by’Akarere kuko mbere serivisi zatangirwaga ahantu hameze nabi. Ubu serivisi zifashisha ikoranabuhanga zariyongereye ku buryo bitakiri ngombwa ko umuturage asiragira ajya gushaka serivisi kure.
Akarere ka Gakenke kubatse ibiro bishya byoroshya imitangire ya serivisi
Ibitaro bya Ruli byaravuguruwe
Aya masoko mato afasha abaturage kugurisha umusaruro wabo utangiritse
Abaturage bishimiye ibiraro byo mu kirere bubakiwe ahanyura imigezi
I Ruli hari ishuri rikuru rifasha mu gutanga ubumenyi
Udukiriro twafashije mu guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko i Gakenke
Ibiraro byubatswe byateje imbere ubuhahirane
Udukuriro twubatswe twatinyuye abaturage, dutuma bakora ku ifaranga
Hubatswe imihanda itandukanye y'imigenderano yatumye kugeza umusaruro ku masoko byoroha
07:25 Akanyamuneza ni kose ku Banya-Gakenke.
Abaturage bakomeje gucinya akadiho muri aya masaha ya mu gitondo, mu gihe hari n’abandi benshi bakigera kuri iyi Site ya Nyarutovu.
06:55 Amagambo yamamaza FPR na Paul Kagame yanditswe mu misozi.
Mu ndiba y’Umusozi ya Kamatete handitswe amagambo "FPR Oye Oye" mu gihe ku Rutare rw’Intashya handitswe "Tora PK 100%".
Ni imisozi yombi iri hejuru ya Site ya Nyarutovu aho Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza.
Ni mu gihe kuri iyi Site, hagati y’aho abantu bicara, hanyuzemo umugezi.
06:00 Uko byifashe kuri Site ya Nyarutovu:
Abantu benshi bamaze kugera kuri iyi Site iri mu Murenge wa Nemba. Harakonje ariko ntawe ushaka kubyumva, morale ni yose.
Bazindutse iya rubika bagiye gushyigikira Paul Kagame wababereye umubyeyi
Nyiraguhirwa Florence wo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, yabwiye IGIHE ko saa Saba n’Igice yari mu nzira ajya gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa byiza yabagejejeho.
Ati “Dufite ishyaka n’umwete byo kuza gushyigikira umukandida wacu Paul Kagame, bitewe n’ibikorwa byinshi yatugejejeho. Twageze ku iterambere ryinshi adushyigikiye. Hari benshi yahaye inka, hari abafite nkunganire, abana mu mirire mibi yarabazamuye, nanjye rero ku giti cyanjye naje kumwamamaza kugira ngo akomeze asigasire ibyiza yatugejejeho kuko ni umubyeyi, mbese ni papa wacu.”
Uyu mugore yavuze ko biteguye kumutora kugira ngo akomeze ayobore u Rwanda, ariko bakifuza ko yazabagezaho umuhanda wa kaburimbo unyura Muhondo-Rushashi-Ruli-Gakenke.
Ati “Turagira ngo rero tumutore akomeze ibyo bikorwa.”
Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Gakenke
Akarere ka Gakenke ni kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba ku buso bwa km² 703,66. Gatuwe n’abaturage 365.292 ku bucucike bw’abagera kuri 520 kuri buri km² imwe.
Aka Karere gafite Imirenge 19, utugari 97 n’imidugudu 617, kakaba iwabo w’Ikawa na Gasegereti.
Abatuye Akarere ka Gakenke biganjemo ab’igitsinagore kuko bangana na 52,8%.
Ku wa 31 Nyakanga 2017 ni bwo Chairman Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yaherukaga i Gakenke mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Icyo gihe yabwiye Abanya-Gakenke ko mu bikorwa byo kwiyamamaza n’iby’amatora FPR Inkotanyi itabeshya ko ahubwo ivuga ibintu uko biri.
Yashimangiye ko ibyavuzwe byagezweho muri ako karere ari ukuri nta kubeshya kurimo, anabizeza ko ibyo basezeranyijwe bizakorwa bigamije iterambere ry’akarere n’abagatuye muri rusange na byo ari byo, atari amareshyamugeni yo gushaka amajwi.
Abanya-Gakenke bazindutse cyane bagana kuri Site yo kwiyamamarizaho
Bamwe mu batuye Akarere ka Gakenke n’abaturanyi babo barimo abo muri Rulindo, bazindutse cyane bagana kuri Site ya Nyarutovu aho Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamariza.
Abaturage bazindutse cyane kugira ngo bagere kuri Site ya Nyarutovu hakiri kare
Abo mu Gakenke bavuga ko biteguye kwitura Paul Kagame wabagejeje kuri byinshi
Ahantu henshi mu Karere ka Gakenke harimbishijwe ibirango bya FPR Inkotanyi mu kwamamaza Paul Kagame
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Volcano
A volcano is commonly defined as a vent or fissure in the crust of a planetary-mass object , such as Earth , that allows hot lava , volc...

-
Paul Kagame is a Rwandan politician and former military officer who has been the President of Rwanda since 2000. He was previously a comm...
-
Muri iyi minsi, Goma iri mu bihe by'ibibazo bitandukanye. Hashize iminsi mike umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu ukaba ugenzura i...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
No comments:
Post a Comment
Comment here