Sunday, March 8, 2026
Iran yavuze ko ifite ubushobozi bwo kumara amezi atandatu ihanganye na Israel na Amerika
Kuki Amerika yahannye ingabo z'u Rwanda n'abajenerali bane

Ahavuye isanamu,
- Umwanditsi
Amerika yafatiye ibihano ingabo z'u Rwanda (RDF) n'abasirikare bakuru bane bo mu rwego rwa Jenerali kubera "ubufasha mu bikorwa butaziguye" ku mutwe w'inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Amerika ivuga ko ubwo bufasha burenga ku masezerano y'amahoro u Rwanda na DRC byashyizeho umukono i Washington DC ku itariki ya 4 Ukuboza (12) mu 2025, hagati ya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi.
Abo basirikare ni:
- Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Jenerali (Gen) Mubarakh Muganga
- Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka Jenerali Majoro (Maj Gen) Vincent Nyakarundi
- Maj Gen Ruki Karusisi ukuriye diviziyo ya gatanu wahoze ari umukuru w'umutwe w'ingabo zikora ibikorwa byihariye (Special Operations Force)
- Brigadiye Jenerali (Brig Gen) Stanislas Gashugi, umukuru w'umutwe w'ingabo zihariye
Leta y'u Rwanda ivuga ko ibabajwe n'ibi bihano by'Amerika "byibasira uruhande rumwe gusa birurenganya".
Perezida Kagame yavuze kuri RDC yahaye rugari FDLR n’umuhungu wa Habyarimana

Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo abo mu muryango wa Habyarimana cyane cyane umuhungu we bakomeje gukorera ingendo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mugambi wo gukorera mu ngata umutwe w’Iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku wa 6 Werurwe 2026, ubwo yabakiraga ku meza.
Yasobanuye ko uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje kuvuna umuheha ukongezwa undi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi ukomeje kuwukongeza mu Karere ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.
Ati “Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa bw’urugomo, ari na yo ngengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kubona bigaragara ko hari abayishyigikira no mu karere n’ahandi.”
Perezida Kagame yerekanye ko kuva FDLR yagera muri RDC, ibitero igaba ku Rwanda mu bihe bitandukanye byahitanye ubuzima bw’abatari bake mu gihugu.
Yibukije uburyo Guverinoma ya RDC yemeye guha ubufasha bwose FDLR haba mu bya dipolomasi, kuyiha intwaro no kuyishyira mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Ati “Guverinoma ya RDC yahaye iri tsinda uburinzi mu bya politiki n’inkunga y’amafaranga, ndetse inaryinjiza no mu nzego zayo za gisirikare, aho ubu rikorera nta nkomyi kandi ntawe uribaza ibyo rikora.”
Yanavuze kandi ku bucuti bukomeye buri hagati y’umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda n’umutwe wa FDLR wiyemeje guhuza umugambi na yo ndetse kuri ubu akomeje gusura RDC mu gushimangira ubushuti bwe na FDLR.
Ati “Umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, wagejeje iki gihugu muri Jenoside, n’abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR, kandi bagahabwa ikaze.”
Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza icyo kibazo ku ruhando mpuzamahanga, ariko ugasanga ibyafasha ku kwita ku kibazo muzi byazana igisubizo byirengagizwa nkana.
Perezida Kagame ariko yavuze ko bitewe n’amateka y’u Rwanda n’aho ruherereye bisaba kurinda umutekano w’imipaka yarwo.
Yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR atari abarwanyi bawugize gusa ahubwo ko ingengabitekerezo ya Jenoside ukomeje gukwirakwiza ari yo iteye inkeke, yanagejeje ku kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.
Umukuru w’Igihugu kandi yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku kazi gakomeye zikora mu gucunga umutekano w’igihugu hirindwa ko abaturage bacyo bakongera kwisanga mu kaga.
Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.
Mu mpera za 2025 byamenyekanye ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuryango wa Juvénal Habyarimana uba mu Bufaransa, batangiye kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda babinyujije mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Amakuru yizewe yavugaga ko Tshisekedi n’umuryango wa Habyarimana bateganyaga guha FDLR ibikoresho bihagije, bayifashe kubona abarwanyi bashya, kandi ihabwe ubuyobozi bushya; aho umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana azaba ari we muyobozi mukuru w’uyu mutwe.
Umuntu wa hafi y’ibiro bya Perezida wa RDC yahishuye ko ubutegetsi bw’iki gihugu buri gukorana na Jean-Luc, abanyamuryango b’ihuriro RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n’iyiyita ‘Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro’ iyoborwa na Thomas Nahimana wabaye Padiri.
Byagaragajwe ko Tshisekedi yateganyaga inama yo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa mu ntangiriro za 2026, yagombaga guhuza abantu bo mu mitwe y’iterabwoba biyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugira ngo bareme ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kikaba cyanakuraho ubutegetsi bwarwo.
Ku wa 4 Gashyantare 2026, Tshisekedi yari muri Amerika mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga busaba abagize Inteko Ishinga Amategeko b’Abanyamerika gusunikira ubutegetsi bw’icyo gihugu gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Bisa n’aho urugendo rwe rutamuhiriye kuko yeretswe ko kugira ngo haboneke amahoro arambye, Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya ndetse na Wazalendo.
Itangazo ryagiraga riti “Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane, ifata ingamba zifatika kuri FDLR n’imitwe y’abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera abaturage ubugizi bwa nabi.”
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n’ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.






RWANDA NZIZA NGOBYI IDUHETSE
Iran yavuze ko ifite ubushobozi bwo kumara amezi atandatu ihanganye na Israel na Amerika
Umutwe w’ingabo za Iran uzwi nka Islamic ‘Revolutionary Guard Corps, IRGC’, watangaje ko iki gihugu gifite ubushobozi bwo kumara amezi atan...
-
The Abiru ( Kinyarwanda for royal ritualists ) are the members of the privy council of the monarchy of Rwanda . They emanate f...
-
Rwigema was born in Gitarama , in southern Rwanda. Considered a Tutsi, in 1960 he and his family fled to Uganda and settled in a refug...
-
Yuhi Musinga ( Yuhi V of Rwanda , 1883 – 13 January 1944) [ 5 ] was a king ( umwami ) of Rwanda who came to power in 1896 and collabor...
