Friday, June 21, 2024

BNR yavuze ku mushinga ushobora gutuma amabanki atanga inguzanyo adasabye ingwate

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hari umushinga uri kwigwaho, ushobora gufasha abantu bafite uburyo binjiza amafaranga kujya bahabwa inguzanyo y’amafaranga atari menshi hagendewe ku makuru y’ibyo bakora, aho kubasaba ingwate. Mu biganiro byerekeye ubukungu hagarukwa cyane ku bantu benshi bagana banki ariko abahabwa inguzanyo bagakomeza kuba bake. Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwatangajwe tariki 20 Kamena 2024, bugaragaza ko Abanyarwanda 24% baka inguzanyo binyuze muri banki no mu bigo by’imari byanditse, 34% baka inguzanyo mu bigo bitanditse, 4% baguza inshuti n’abavandimwe, mu gihe abagera kuri 37% badasaba inguzanyo. Urubyiruko rwiganjemo abafite ubucuruzi buto kandi bari mu bataka kutabona inguzanyo muri za banki kubera kutagira ingwate. Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko hari umushinga bari gukoranaho na TransUnion ushobora kuzarangira mu mezi 12 ari imbere, ku buryo abantu bajya bahagabwa inguzanyo hadashingiwe ku ngwate. Ati “Hari umushinga dufite wo kureba ngo ese umuntu akoresheje amakuru, ufashe nk’umuntu ufite ubucuruzi buto, tukareba ibyo yagurishije mu myaka ibiri ishize, bikaba ari ibintu umuntu yashyira mu rubuga ku buryo ushobora kureba amahirwe y’uko ashobora kwishyura inguzanyo neza cyangwa yayisubiza ibyo bikaba ari amakuru yashobora gukoreshwa yizewe hanyuma bikaba byanatuma banki zishobora gutanga inguzanyo zitagombye kwaka ingwate ahubwo byagendeye kuri ayo makuru y’umuntu ugiye kwaka inguzanyo no kureba uko yagiye yishyura inguzanyo zisanzwe.” Imibare igaragaza ko inguzanyo ku bikorera mwaka wa 2020, yazamutse iva kuri miliyari 1.065,8 Frw, igera kuri miliyari 1.927 Frw mu 2023, bingana n’izamuka rya 81%. Ni mu gihe abahinzi boroherejwe kubona inguzanyo ku nyungu nto (8%) binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT), aho 262 bahawe arenga miliyari 3 Frw.

0 Comments:

Post a Comment

Comment here

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home

.

Nzayisenga Adrien

Rwanda • Africa • History • Business • Technology • Knowledge

Page Views
0
Visitors
0
AdSense Revenue
Check AdSense

Support Nzayisenga Adrien

Ushobora gushyigikira ibikorwa byacu by'ubushakashatsi, ubumenyi, amateka n'itangazamakuru.

Support / Pay

Uko system ikora

Abasomyi basura blog → Google igatanga ads → abantu bareba cyangwa bagakanda ads mu buryo busanzwe → AdSense ikabara amafaranga → Google ikishyura konti yawe hakurikijwe payment settings za AdSense.

Ntukande ku matangazo yawe kandi ntusabe abandi kuyakandaho. Clicks zigomba kuba genuine.

. Rwanda Nziza Ngobyi Iduhetse | ADFID TV | Nzayisenga Adrien ADFID Africa | Digital Library & AI Content Creator

ADFID Africa

African knowledge, digital publishing and AI-powered content creation in one platform.

🤖 AI Content Creator

Create articles, YouTube scripts, Shorts, Facebook posts and SEO content.

📚 Digital Library

Store and manage your African books, research and educational resources.

📺 ADFID TV

Transform written articles into video-ready scripts.

💰 Monetization

Prepare your platform for advertising, subscriptions and reader support.

🤖 ADFID TV AI Content Creator

Create multiple content formats from one article.

📚 ADFID Africa Digital Library

📤 Upload E-Book

📊 ADFID Dashboard

Books

0

Articles Created

0

AI Generations

0

Platform Status

ONLINE

System Information

This running version stores demo data in your browser using localStorage.

For a production platform, connect this interface to a real backend, database, authentication system and AI API.

❤️ Support ADFID Africa

Support Knowledge & African Digital Content

Your support can help develop educational materials, African history resources, digital books and media content.


Email: nayisengadrianos@gmail.com

Mobile: +250 784 296 338