Tuesday, July 9, 2024

Ngororero: Inkuba yishe abantu batandatu

Abantu batandatu bo mu Karere ka Ngororero bishwe n’inkuba bivuye ku mvura nyinshi yaguye muri ako Karere mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2024. Ibi bibaye nyuma y’uko imvura yari imaze igihe kinini itagwa yaba muri aka karere ndetse no mu gihugu muri rusange ariko kuri uwo munsi ubwo yagwaga yari yiganjemo inkuba. Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yahamirije IGIHE iby’aya makuru avuga ko batandatu bahise bihasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga. Abo bitabye Imana ni abo mu mirenge ya Muhanda, Kabaya, Sovu ndetse na Nyange. Yagize ati “Akarere, turi gufasha mu gikorwa cyo gushyingura no gufasha batatu bakomeretse aho bari mu bitaro no kubafasha ibyo baba bakeneye.” Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’akarere bukomeje guhumuriza ab’imiryango yahuye n’ibyago byo kubura ababo kandi ko akarere kazanatanga imfashanyo aho izaba ikenewe ku miryango yabo. Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage bose kwirinda kuba ahantu hose hashobora guteza ibyago mu gihe cy’imvura, no kwirinda ibishobora kubateza ibyago nko kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefone mu gihe cy’imvura nyinshi, gufungura televiziyo na radiyo ndetse no kwitwikira imitaka ikozwe mu byuma. Iyo mvura yarimo inkuba yishe abantu muri ako Karere bivugwa ko yaguye amasaha atarenze abiri gusa ikaba ngo yatunguranye cyane kuko batari bayiteze ugereranyije n’uko ikirere cyari kimeze.

0 Comments:

Post a Comment

Comment here

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home

.

Nzayisenga Adrien

Rwanda • Africa • History • Business • Technology • Knowledge

Page Views
0
Visitors
0
AdSense Revenue
Check AdSense

Support Nzayisenga Adrien

Ushobora gushyigikira ibikorwa byacu by'ubushakashatsi, ubumenyi, amateka n'itangazamakuru.

Support / Pay

Uko system ikora

Abasomyi basura blog → Google igatanga ads → abantu bareba cyangwa bagakanda ads mu buryo busanzwe → AdSense ikabara amafaranga → Google ikishyura konti yawe hakurikijwe payment settings za AdSense.

Ntukande ku matangazo yawe kandi ntusabe abandi kuyakandaho. Clicks zigomba kuba genuine.

. Rwanda Nziza Ngobyi Iduhetse | ADFID TV | Nzayisenga Adrien ADFID Africa | Digital Library & AI Content Creator

ADFID Africa

African knowledge, digital publishing and AI-powered content creation in one platform.

🤖 AI Content Creator

Create articles, YouTube scripts, Shorts, Facebook posts and SEO content.

📚 Digital Library

Store and manage your African books, research and educational resources.

📺 ADFID TV

Transform written articles into video-ready scripts.

💰 Monetization

Prepare your platform for advertising, subscriptions and reader support.

🤖 ADFID TV AI Content Creator

Create multiple content formats from one article.

📚 ADFID Africa Digital Library

📤 Upload E-Book

📊 ADFID Dashboard

Books

0

Articles Created

0

AI Generations

0

Platform Status

ONLINE

System Information

This running version stores demo data in your browser using localStorage.

For a production platform, connect this interface to a real backend, database, authentication system and AI API.

❤️ Support ADFID Africa

Support Knowledge & African Digital Content

Your support can help develop educational materials, African history resources, digital books and media content.


Email: nayisengadrianos@gmail.com

Mobile: +250 784 296 338